Ku ya 14 Gicurasi 1948, nyuma y’icyemezo cy’umuryango w’abibumbye cyashizweho umwaka umwe mbere, igihugu cya Isiraheli cyongeye kubaho. Abayahudi baturutse impande zose z'isi bongeye, kugira igihugu cyabo nyuma yimyaka hafi 2000 batagira gakondo.
Amateka atubwira ko bijya kugera kumusozo w’igikombe cy’imbabazi n’uburinzi bw’imana bwabanaga nabo , habayeho Kwigomeka kw'’shyanga ry’abayuda barwanya ingoma y’Abanyaroma mu mwaka wa 66 Nyuma ya Yesu Kristo. Bituma habaho imyaka myinshi y'intambara yagejeje no kw’igotwa ry’ umujyi wa Yeruzalemu bikozwe n’Ingabo z’abaroma zariziyobowe na Jenerali Tito/Titus. Nyuma, Isiraheli yaratsinzwe muri iyo ntambara, urusengero rwa Kabiri ruratwikwa/ second temple rutwikwa kandi rurasenywa, umujyi wa Yerusalemu urafatwa. Kuva muri uwo mwaka wa 70 Yeruselu n’ubwami babo bibisenywa, kugeza vubaha muri 1948 ntagihugu abayahudi bagiraga, ntagakondo baribafite. Abaribaratataniye kwisi cyane cyane mubihugu by’uburayi bongeye kugarurwa, maze batuzwa muri gakondo yabo.
Amateka ya Isiraheli arangwa no gutsinda, gutsindwa, kunywagwa no kugaruka mu gihugu. Nyuma y’amateka maremare, nubwo kubaho kwigihugu byasaga nkibidashoboka, Imana yahoraga ishaka kubakura mu rwobo rwo kwiheba no kubagaruramo icyizere cya gakondo. Ndetse no mugihe cyo kwigarurirwa na babuloni ubwo Nebukadineza yanyagaga abisirayeri akanasenya n’urusengero rwambere rwubatswe n’Umwami Salomo, byari ibihe bikomeye byaranzwe n’amahano mabi Isiraheli yari yaribonye kugeza icyo gihe. Nubwo Abayahudi bicwaga n'inkota n’inzara, amasezerano Imana yabasezeranyije yari ikiriho. Dusoma mugitabo cya Yeremiya 29:13-14 tuhasanga amagambo avuga ko isiraeli izibukwa. Haravuga ngo; ”Nzabonwa namwe, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe, nzabakoranya mbakuye mu mahanga yose n’ahantu hose, aho nari narabatatanyirije, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzabagarura aho nabakuje mukajyanwa muri imbohe.”
Nshuti mukundwa, Abemera Imana by’ukuri, natwe tugize umuryango wa Isiraeli mu by’umwuka, kuko twaherewe imigisha muri Aburahamu sekuruza w’abizera bose. Turi abahungu n'abakobwa ba Aburahamu kubwo kwizera. Dusoma mu Abagalatiya 3: 6-9 ngo; “Nk’uko Aburahamu yizeye Imana bikamuhwanirizwa no gukiranuka, mumenye yuko ari na ko abiringira kwizera ari bo bana ba Aburahamu. Kandi ibyanditswe byamenye bitaraba yuko Imana izatsindishiriza abanyamahanga kuko bizeye, bibwira Aburahamu ubutumwa bwiza bw’ibitaraba biti “Muri wowe ni mo amahanga yose azaherwa umugisha.” Nuko abiringira kwizera bahanwa umugisha na Aburahamu wizeraga.”

