Filidi y’Ajyaruguru y’u Rwanda ni imwe mu mafilidi agize Itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi mu Rwanda ibarizwa mu bihugu bigize Diviziyo y’Afrika yo hagati n’ibuvazuba. Icyicaro cya Filidi y’amajyaruguru y’u Rwanda giherereye mu mujyi wa Musanze; mu mudugudu wa Byimana, akagari ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, intara y’Amajyaruguru. Akarere ka Musanze kari bugufi bwa pariki y’ibirunga ku gicumbi cy’ingagi zo mu misozi n’inkima zitatse ubwiza ntagereranywa.


Filidi y’Amajyaruguru y’u Rwanda iherereye mu ntara y’Amajyaruguru igizwe n’ibice binini by’icyahoze ari Byumba na Ruhengeri ndetse na Kigali y’icyaro mu cyerekezo cy’amajyaruguru. Ikorera mu turere dutanu aritwo: Burera, Gicumbi, Gakenke, Musanze, Rulindo ndetse n’igice kimwe cyo mu ntara y’iburengerazuba aricyo Akarere ka Nyabihu.
Filidi y’Amajyaruguru igabanijemo amazone atanu aho buri zone igira intara hagati y’esheshatu kugeza ku munani mu buryo bukurikira:
KIGOMBE(8)
- Bukamba
- Bukonya
- Bwuzuri
- Kabere
- Kalinzi
- Kigombe
- Musanze
- Ndusu
BUKAMBA(7)
- Bukamba
- Kidaho
- Kinigi
- Nkumba
- Nyarugina
- Ruhanga
- Ruhondo
KIBALI(7)
- Gasiho
- Joma
- Kibali
- Kivuruga
- Mataba
- Munyana
- Runoga
NDORWA(6)
- Buberuka
- Kivuye
- Kirambo
- Mucaca
- Ndorwa
- Rutovu
NKULI(6)
- Buhoma
- CAR(Collège Adventiste de Rwankeri)
- Marangara
- Mugali
- Nkuli
- Rwankeri