Guhara inyungu kubwo kuruhuka Isabato

“Nuhindukira ntukandagire isabato, ukanga gukora ibyo wishakiye ku munsi wanjye wera, ahubwo ukita isabato umunezero, umunsi wera w’Uwiteka ukawita uw’icyubahiro ukawubaha, ntube icyigenge ntiwishakire ibyo kwinezeza, ntiwivugire ibyo ushaka ku bwawe," - Yesaya 58:13

Inkuru Zihindura Ubuzima 14 Mutarama, 2025

Umudamu witwa May, ni Umushinwa wimukiye muri Amerika. Ageze muri amerika, yagiye mubushabitsi bw’ubucuruzi bw’ama restaurants, ubu afite resitora eshatu zateye imbere ziteka ibyo kurya bituruka iwabo mu bushinwa. Umunsi umwe, yahuye n’abavugabutumwa, bamwigisha ukuri kw’isabato ivugwa muri Bibiliya. Yizeye rwose ko itegeko ryo kuruhuka kw’isabato n’ubundi rifite agaciro kugeza ubu.

Kuva ubwo yafashe umugambi wo kuyiruhuka n’ibye byose, harimo no gufunga restaurant ze ntizikore uwo munsi. Gufunga ubucuruzi kw’isabato kandi ariwo munsi yabonaga abakiriya benshi kuruta indi yose, byagombaga kugira ingaruka ku mishahara y’abakozi, kandi byamusabaga ndetse no kwihanganira gutakaza inyungu yabonaga kuri uwo munsi.

Ubwo yamaraga gufata uwo mwanzuro wo kureka gukora ku munsi wera, satani yamugerageresheje ibihombo byinshi, Nyamara May yakomeje kwizera ko kumvira Imana biri hejuru ya byose. Buhoro buhoro kandi yizeye, amaherezo, resitora eshatu za May zatangiye kwunguka cyane. Uyu munsi atanga ubuhamya avugako resitora zimuzanira inyungu nyinshi kuruta cyane iz’igihe zakoraga iminsi yose harimo no ku munsi w’isabato!

“Nuhindukira ntukandagire isabato, ukanga gukora ibyo wishakiye ku munsi wanjye wera, ahubwo ukita isabato umunezero, umunsi wera w’Uwiteka ukawita uw’icyubahiro ukawubaha, ntube icyigenge ntiwishakire ibyo kwinezeza, ntiwivugire ibyo ushaka ku bwawe, 14 nuko uzishimira Uwiteka nanjye nzaguha kurambagira mu mpinga z’igihugu, kandi nzagutungisha gakondo ya sogokuruza Yakobo.” Akanwa k’Uwiteka ni ko kabivuze.” Yesaya 58:13-14

Isaiah 58:13-14

    7 comments

  • | January 14, 2025 at 3:50 pm

    Murakoze ku k’icyigisho.
    Bamwe mu bagowe n’iki cyigisho kandi tukaba twumva uburemere bwacyo ni abanyeshuri by’umwihariko abo muri za kaminuza zigenga .
    Turakomerewe mudusebgere.
    Ariko dushobozwa kunesha .

    • | January 17, 2025 at 5:11 pm

      Mukomere cyane. IMANA IBASHOBOZE

  • | January 14, 2025 at 4:53 pm

    Murakoze muyobozi kubwiki cyigisho cyidukebura kikanturarikira gukomeza ihame ryisabato

  • | January 14, 2025 at 5:42 pm

    Imana igukomeze impano

  • | January 14, 2025 at 8:01 pm

    Iki ni ikigisho gikomeye cyane! Imana idukomereze mu buntu bwayo, kandi idushoboze guhara byose ku bwayo. Amategeko icumi y’Imana arera kandi arasobanutse. Mwuka Wera adushoboze kuyagenderamo iminsi yose.

  • | January 15, 2025 at 5:14 pm

    Murakoze cyane Pastor! Isabato twayihawe n’Imana kuko idukunda kandi kuruhuka Isabato no kuramya Imana nitwe bifitiye akamaro kandi numugisha kuri twe kubahiriza no kuruhuka Isabato.

  • | June 8, 2025 at 8:42 pm

    Urakoze cyane muyobozi wacu dukunda ..

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *