Muvandimwe,
Yesu yaduteguriye aho tuzaba mwijuru. Abafilipi 3:20 haravuga ngo “Ariko twebweho Iwacu ni mwijuru, niho dutegereje umukiza ko azava ari we mwami Yesu Kristo” Intwari zo kwizera zari zizi igiciro cy’iyo gakondo nziza kandi zigaragaza kwizera no kwihanganira urwo urugendo rugana aho hantu bateguriwe n’Imana. ”Abaheburayo 11:13-16. Haravuga ngo;
“Abo bose bapfuye bacyizera batarahabwa ibyasezeranijwe, ahubwo babiroraga biri kure cyane bakabyishimira, bakavuga ko ari abashyitsi n’abimukīra mu isi. Abavuga batyo baba berekana yuko bashaka gakondo. Iyo baba barakumbuye iyo bavuyemo, baba barabonye uburyo bwo gusubirayo. Ariko noneho barashaka gakondo irusha icyo gihugu kuba cyiza, ari yo yo mu ijuru. Ni cyo gituma Imana idakorwa n’isoni zo kwitwa Imana yabo, kuko yabiteguriye umudugudu”
Muvandimwe kandi nshuti, Waba witeguye ute gukora urugendo rugana muri gakondo yo mwijuru? Mbese ujya wumva nawe ukumbuye iwanyu mwijuru nkuko Lilian yakumbuye iwabo akiyemeza gukora urugendo rw’gatangaza?
Icyo dusengera:
Mwami, umpe gukumbura cyane mw’iijuru aho waduteguriye, ku buryo nta kintu na kimwe gishobora kumbuza kugerayo. Amen
16 comments
Amen
Uko urugendo rwaba ruruhije kose impamvu igutera kurugenda niyo igusunikira kururangiza
Murakoze cyane
Dushikame imuhira ni bugufi.
Uyu mukobwa tumwigireho gukumbura iwacu heza, ho mumahoro.
Murakoze mwese kubw’ibitekerezo.
Turabashumiye kubemw’ibitekerezo byanyu.
Imana ishimwe kandi bidatinze igihe kutumara urukumbuzi maze twibanire iteka
Yoooh! Imana ishimwe cyane ko yaduteguriye iwacu heza hataba imiruho. Reka dutekereze aho heza, maze dusabe Mwuka Wera imbaraga kandi dukomeze urugendo tudacika intege, kabone n’ubwo hari byinshi byaduca intege, ariko Yesu arahari ngo adukomeze. Amen! Reka tumwiringire muri byose!
Aman. Urakoze cyane Pastor Esdras.
Dukumbuye kujya iwacu pe. Blessed
Murakoze cyane kubwo message nzi itwereka ko ijuru ririho Kandi byashobokako tuzaritaha. Imana ibidushoboze
Wow, harimo guhugurwa, n’ubumenyi bukangura intekerezo ku basomyi, n’uburyo bwiza cyane bwa Audio well prepared, big up.
God bless you.
Imana iguhe umugisha Pr
Iwacu Si inaha,iwacu ni mu ijuru,ndarikiye umugenzi wese gukora nk’abo mugihugu cyo mu ijuru.
Imana iduhe imyiteguro myiza, natwe dukumbure gutaha Iwacu mu ijuru.
Amen, Murakoze cyane Pastor,
Lillian Alling yarafite kwiyemeza kutagamburuzwa
Natwe nk’abagenzi berekeza iwacu mu ijuru tugire uku kwiyemeza tudacogora.
Merci beaucoup.