Mu Itorero ry’abadventiste b’umunsi wa 7, Umurimo w’ivugabutumwa, ukorwa mu buryo butandukanye burimo ivugabutumwa rusange, ivugabutumwa rinyuze mu burezi, gufasha abatishoboye, ivugabutumwa rinyuze mu buvuzi nk’umurongo wo Kwita ku buzima cyane cyane ko aribwo buryo Kristo yahaga imbaraga. Muri Bibliya, tubona ko bitangaza Yesu yakoze ari kwisi ibyinshi muri byo ni ibyo kurokora ubuzima. Twavuga nk’igihe yahumuraga impumyi muriYohana 11:6-11 ndetse n’ahandi henshi hatandukanye. N’ubwo bamwe bita ku buzima igihe barwaye.
Itorero ry’ Abadventiste b’umunsi wa karindwi bizera ko ubuzima bwiza bushingiye ku kwirinda. Kuko kwirinda biruta kwivuza. Ni muri urwo rwego, intara y’ivugabutumwa ya BUKAMBA, Filidi y’amajyaruguru y’urwanda, ku bufatanye n’ikigo cy’amashuri cya GS MAYA II, Ikigonderabuzima cya RUGARAMA, N’IKIGO CYO GUFASHISHA AMARASO cyo mu karere ka MUSANZE, hateguwe icyumweru cyahariwe ubuzima, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “UBUZIMA BWIZA NI IMPANO Y’IMANA, TUBWITEHO”
Muri iki cyumweru cyatangiye kuwa 12, Mutarama 2025 hatanzwemo ibiganiro bitandukanye birimo:1. Ibyibanda ku buzima 2. Gutura heza 3. Kwihaza mu biribwaMuri iki cyumweru kandi hishyuriwe abantu 100 ubwisungane mu kwivuza.



Mu gusoza, kuwa 19, Mutarama 2025, hakozwe urugendo rushishikariza abantu kwita ku buzima. hipimishije indwara zitandura abantu 81, kandi abantu 37 batanze amaraso yo kurengera indembe ziri kwa muganga ziyakeneye.
Yaba abakurikiranye ibiganiro, abafashijwe n’abipimishije, banyuzwe n’ibyakozwe. Abayobozi bafata ingamba zo gukomeza ivugabutumwa mu mashami atandukanye, ntihibandwe ku buryo bumwe gusa bumenyerewe.
Video Source: https://www.youtube.com/watch?v=XpuaQKVwfgM
3 yohana 1:2
"Ukundwa, ndagusabira kugira ngo ugubwe neza muri byose, ube mutaraga nk’uko umutima wawe uguwe neza"
Umwanditsi:

Pr NGABOYISONGA JMV
Umuyobozi w' Intara y' Ivugabutumwa ya Bukamba
8 comments
Iki gikorwa ni cyiza, birakwiye ko buri mwaka cyakabaye kigaruka kuko ni ivugabutumwa rikomeye.
Murakoze
Thank you for this initiative. May God reward you.
Imana ikomeze
Kwagura impano nziza yanyu.
Mukomerezaho nigikorwa cyindashikirwa.
Mwarakoze cyane. Mwadutsinze icy’ umutwe natwe tuzabigiraho.
Birakwiyeko itorero rikomeza muri uyu mujyo. Ni byiza ko dukomeza kwita kubaturage no kubafasha kubaho imibereho ihuje no gushaka Kwa Yesu.
Uwiteka abahe umugisha kdi n’ abandi turakomereza aho.
Iki gikorwa ni cyiza cyane
Imana ibahe umugisha bayobozi mwabigizemo uruhare!
Uwiteka ahe umugisha mwe mwagize uruhare kugira icyo gikorwa kibe