KWINJIRA MU IZURU RY’URUSHINGE.

1 Timoteyo 6:17-19

Inkuru Zihindura Ubuzima Ugushyingo 29, 2024

Umugabo witwa Carlos Slim Helú wavukiye muri Mexique. Ni umukire uri ku mwanya wa 19 kwisi muri uyu mwaka 2024. Ku myaka ye 84, afite umutungo ubarirwa mu gaciro ka miliyari 82 z'amadolari. Ubuhamya abantu bamutangaho ni uko yimakaje indangagaciro y’ubunyangamugayo mu butunzi bwe no kubaho mubuzima butikakaza. Azwiho gusangira n’abakene bo mu mujyi wa Mexico, kandi atanga imisanzu mu miryango myinshi ifite ibikorwa bitandukanye by’ubutabazi kubadafite kivurira.

Muvandimwe, Uwaguha agace gato k’umutungo nkuyu wa Helu, tekereza ku bintu byose ushobora gukora muri uwo mutungo!. Mbese nk’uko Helu abigenza, wakwibuka gusangira ubutunzi bwawe n’abakene? Nk’umukirisitu, waba utekereza ko washigikira umurimo w’Ivugabutumwa ku ruhe rwego?

“Wihanangirize abatunzi bo mu by'iki gihe, kugira ngo be kwibona cyangwa kwiringira ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana iduha byose itimana ngo tubinezererwe, kandi bakore ibyiza babe abatunzi ku mirimo myiza, babe abanyabuntu bakunda gutanga, bibikire ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza, kugira ngo babone uko basingira ubugingo nyakuri.”

1 Timoteyo 6:17-19 

    6 comments

  • | November 29, 2024 at 7:08 am

    Murakoze cyane kubwubu butumwa bwiza rwose.

    Ikibazo nigute twongera kubona ibyigisho byatambutse mbere?

  • | November 29, 2024 at 8:02 am

    Ngize amahirwe nkayo, nakubaka ibigo by’amashuri, n’ibitaro mu duce tw’ibyaro henshi hashoboka kuburyo abana bakomoka mu miryango ikennye, bajya bigira Ubuntu ndetse bakanahabwa ubuvuzi kubuntu.
    Uburezi mbubona mu nkingi y’ivugabutumwa cyane kurenza kubaka insengero nyinshi.

  • | November 29, 2024 at 8:15 am

    Izuru ry’ urushinge. Biranejeje kumenya ubu busobanuro. Well done Pr. Mpenzi, May God bless you and increase your gift of preaching. Ibi bitekerezo ni inyamibwa kuri twe. Web yaje ikenewe.

  • | November 29, 2024 at 2:35 pm

    Thank you for your encouragement

  • | November 29, 2024 at 4:00 pm

    Well recvd.
    Thx Pastor

  • | November 29, 2024 at 6:36 pm

    Yoo mbega umugabo Yarakoze cyane bigaragara ko yamaze gusobanukira neza ko ibyo dutunze biva mubiganza byuwiteka

    Imana iduhe gusobanukirwa ibi kugirango tuzasige Inkuru nziza imusozi

    Murakoze

Leave a Reply to Joseph Manishimwe Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *