Umugabo witwa Carlos Slim Helú wavukiye muri Mexique. Ni umukire uri ku mwanya wa 19 kwisi muri uyu mwaka 2024. Ku myaka ye 84, afite umutungo ubarirwa mu gaciro ka miliyari 82 z'amadolari. Ubuhamya abantu bamutangaho ni uko yimakaje indangagaciro y’ubunyangamugayo mu butunzi bwe no kubaho mubuzima butikakaza. Azwiho gusangira n’abakene bo mu mujyi wa Mexico, kandi atanga imisanzu mu miryango myinshi ifite ibikorwa bitandukanye by’ubutabazi kubadafite kivurira.
Muvandimwe, Uwaguha agace gato k’umutungo nkuyu wa Helu, tekereza ku bintu byose ushobora gukora muri uwo mutungo!. Mbese nk’uko Helu abigenza, wakwibuka gusangira ubutunzi bwawe n’abakene? Nk’umukirisitu, waba utekereza ko washigikira umurimo w’Ivugabutumwa ku ruhe rwego?
“Wihanangirize abatunzi bo mu by'iki gihe, kugira ngo be kwibona cyangwa kwiringira ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana iduha byose itimana ngo tubinezererwe, kandi bakore ibyiza babe abatunzi ku mirimo myiza, babe abanyabuntu bakunda gutanga, bibikire ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza, kugira ngo babone uko basingira ubugingo nyakuri.”
1 Timoteyo 6:17-19

