Yesu niwe gisubizo

Mwuka Wera muyobozi,Ube hafi y’ abakristo!

Ivugabutumwa 23 Ukuboza, 2024
Mwuka Wera muyobozi

1
Mwuka Wera muyobozi
Ube hafi y’ abakristo!
Mfat’ ukuboko nyobora,
Nd’ umugenzi ku gahinga.
Abananiwe bishima,
Ubwo bumv’ ijwi ryiza,
Ribabwira: Bagenzi mwe,
Nimuze mbagez’ iwanyu’


2
Ntuduhemukir’ iteka,
Ntabwo wanga kudufasha.
Dukomeze tukwizera,
Dukabakabe hijimye.
Amakuba n’aboneka,
Imitima n’ikuka,
Ijwi riti: Bagenzi mwe,
Nimuze mbagez’ iwanyu’

3
Tumaz’ imirimo yacu,
Dutegereze gukizwa
Dusigarany’ iby’ ijuru,
Twibaze ko twanditsweyo.
Twikingir’ ibidutera,
No kwiringira Yesu.
Ijwi riti: Bagenzi mwe,
Nimuze mbagez’ iwanyu’

Amen.

Niba mwagize ikibazo cg Igitekerezo,

Twandikire ubutumwa bugufi hano hasi

    4 comments

  • | December 23, 2024 at 8:03 pm

    Mukomerezaho turabakurikira

  • | December 24, 2024 at 11:25 am

    Mwarakoze cyane Imana ibongere impano

  • | December 25, 2024 at 5:41 am

    Nukuri Imana ibahe umugisha Kandi igukurize Impano muri Byose.
    Ntagucika intege mu murimo w’Imana.
    Imana mbere ya byose.

  • | December 25, 2024 at 7:45 am

    Turabakunda cyanee kubwo ibyigisho byiza mutugezaho mukomeze kugira umwaka mushya wa2025

Leave a Reply to Nshimiyimana Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *