Mwuka Wera muyobozi
1
Mwuka Wera muyobozi
Ube hafi y’ abakristo!
Mfat’ ukuboko nyobora,
Nd’ umugenzi ku gahinga.
Abananiwe bishima,
Ubwo bumv’ ijwi ryiza,
Ribabwira: Bagenzi mwe,
Nimuze mbagez’ iwanyu’
2
Ntuduhemukir’ iteka,
Ntabwo wanga kudufasha.
Dukomeze tukwizera,
Dukabakabe hijimye.
Amakuba n’aboneka,
Imitima n’ikuka,
Ijwi riti: Bagenzi mwe,
Nimuze mbagez’ iwanyu’
3
Tumaz’ imirimo yacu,
Dutegereze gukizwa
Dusigarany’ iby’ ijuru,
Twibaze ko twanditsweyo.
Twikingir’ ibidutera,
No kwiringira Yesu.
Ijwi riti: Bagenzi mwe,
Nimuze mbagez’ iwanyu’
Amen.
Niba mwagize ikibazo cg Igitekerezo,
Twandikire ubutumwa bugufi hano hasi
4 comments
Mukomerezaho turabakurikira
Mwarakoze cyane Imana ibongere impano
Nukuri Imana ibahe umugisha Kandi igukurize Impano muri Byose.
Ntagucika intege mu murimo w’Imana.
Imana mbere ya byose.
Turabakunda cyanee kubwo ibyigisho byiza mutugezaho mukomeze kugira umwaka mushya wa2025