Mbese umuntu yatanga iki kugira ngo acungure ubugingo bwe?

Cyateguwe na Pr. Mupenzi Esdras

Inkuru Zihindura Ubuzima 23 Nyakanga, 2025

John D. Rockefeller Sr. Yakuze ari umukristu wubahaga Imana. Yavutse 1839. Akibyiruka, yahisemo hakiri kare gushaka amafaranga no kuba umukire, kugeza ahashoboka. Afite imyaka 33, yinjije miliyoni ye ya mbere y’amadollar. Kandi ubwo yarifite imyaka 43, yayoboye isosiyete nini ya peteroli ku isi yitwa Standard Oil, yatunganyaga 90% bya peteroli ikoreshwa muri amerika. Afite imyaka 53, yari umuntu ukize kurusha abandi ku isi akaba n'umuherwe wabarirwaga za miliyari z’amadolari mu mitungo yarafite.

Hanyuma yaje kurwara indwara yitwa “Alopecia,” aho umusatsi wo ku mutwe wapfutse, maze ubwoya bw’ingohe n’ibitsike by’amaso ye bivaho. Yacitse intege cyane kuko isura ye yatakaje igikundiro, ku buryo yasaga n’amagufa yumye atagifite ubugingo. Amafaranga yinjizaga buri cyumweru yari miliyoni y'amadolari, ariko igaburo rye rya minsi yose ryari igizwe n'amata gusa. Yanzwe n’abo yaraturanye ku buryo yagiraga abarinzi bamwitaho amanywa n'ijoro. Ntiyashoboraga gusinzira; yaretse kumwenyura kandi ntacyo yumvaga afite cyamushimishaga mu buzima.

Abaganga bamuvuraga bahanuye ko atazarenza umwaka umwe akiriho, bituma abantu bose bategerezanya amatsiko iby’ urupfu rwe. Ibinyamakuru byinshi byanditse ndetse binatangaza urupfu rwe mbere yuko John D. Rockefeller Sr apfa. Kumara amajoro menshi adasinzira muri icyo gihe cy’uburwayi bwe, byamuteye gutekereza cyane. Ubwo Inshuti y’umukristu yamusuraga, yamubwiye ko aramutse adatangiye gusangira n’abandi ubutunzi bwe bugenda bwiyongera, byari kuzamubera umutwaro nk’ibuye rizamumanukira maze rikamujanjagura. Yakiriye umucyo mushya, amenya ko "namara gupfa atazatwara n’igiceri kimwe mumva." Yatahuye kandi ko amafaranga atamukorera byose. Kuko iyo bitaba ibyo amafaranga yari afite yari gutabara ubuzima bwe bwari mu marembera.

Nyuma y’ibyo, havutse umugabo udasanzwe. John D. Rockefeller Sr, Yatangiye gushyigikira umurimo w’Imana akoresheje ubutunzi bwe bwinshi mu matorero. Kandi umugabane wundi w’ubutunzi bwe wita kubikorwa by’ubugiraneza afasha abakene n'abatishoboye. Yashinze Fondasiyo ya Rockefeller, yateye inkunga ubushakashatsi mu buvuzi bwatumye havumburwa penisiline n’ndi miti myinshi. Kuva ubwo, John D.Rockefeller, sir, yatangiye gusinzira neza, kurya neza,maze akaryoherwa ndetse no kwishimira ubuzima. Abantu batangiye ku mukunda no kumushimira. Abaganga bari barahanuye ko atazarenza imyaka 54, ariko icyabatangaje ni uko yabayeho, agapfa agejeje ku myaka 98.

Imana yumva imbaraga zibitekerezo byacu. Iyo twinangiye, twireba ubwacu gusa, bizatuzanira kudakundwa no kuba mubwihebe. Ariko iyo tubayeho ubuzima bwo gutanga no kusangira n’abandi imigisha twahawe, Imitima yacu yuzura umunezero, ubuzima bwacu bukaramba. Imigani 17:22 “Umutima unezerewe ni umuti mwiza, Ariko umutima ubabaye umutera konda” Salomo, wari umuherwe ku isi mugihe cye ni we wabivuze. John D. Rockefeller Sr. yavumbuye uku kuri, bituma agira amaherezo meza.

Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? Mbese umuntu yatanga iki ngo acungure ubugingo bwe?

Mariko 8:36-37

    2 comments

  • | July 31, 2025 at 9:27 pm

    Ohooo ndanezerewe kubona hari urubuga rwa NRF yacu mwarakoze Bayobozi kurushyiraho Imana ibahe umugisha

  • | October 17, 2025 at 11:50 am

    Yego@Elder Nyakana. Murakoze gushima

Leave a Reply to Edras mupenzi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *