Hiram Edson yari mu itsinda ryari ritegerezanyije amatsiko ukuza kwa Mesiya kuri uriya munsi uteye ubwoba, uzwi ku izina ry’umunsi wo “gutenguhwa gukomeye/Great desapointment, kwabaye ku ya 22 Ukwakira 1844. Ku wa 22 Ukwakira 1844, abizera bateraniye mu rugo iwe ngo bategerereze hamwe. Bategereje batuje kandi bihanganye. Ariko ubwo isaha ya mu gicuku yageraga maze bakabona ko umunsi bari biteze urangiye, byagaragaye ko Yesu ataje nk’uko bari barabyibwiye. Cyari igihe cyo gukorwa n’isoni gukomeye no gucogora mu byo kwizera.
Ku ya 23 Ukwakira, igihe Edisoni n’incuti ye, bambukaga umurima w’ibigori bajya gusura bagenzi babo baribafatanije gutegereza Yesu, ukuboko kwabaye nk’ukumufashe ku rutugu. Yubuye amaso ngo arebe umukozeho, aba nk’uri mu iyerekwa, abona ijuru rikinguwe, Kristo ari mu buturo bwo mu ijuru maze yinjira ahera cyane aho yari agiye gutangirira umurimo wo kuvuganira ubwoko bwe, mu cyimbo cyo kuza kwejesha isi umuriro nk’uko bari barigishije. Muri ako kanya amenya ko Imana yamuhaye, mu iyerekwa, igisubizo cy'amasengesho yabo.
Kubera ko kwizera kwabenshi kwarigushingiye ku matariki n’ibyo bibwiraga ko bigomba kuzabaho, babonye bitabaye uko babitekerezaga, Habayeho gucogora no gucika intege gukomeye. Bake gusa nibo bashoboye gukomera ku Byiringiro bishya bidashingiye kumateka yo kwibeshya kwabayeho,ahubwo bishingiye kumucyo mushya bahawe n’Imana. Noneho basobanukiwe ko "ubuturo bwera" bwavuzwe muri Dan 8:14, mubyukuri, ari ubuturo bwera bwo mw’ijuru. Yego!Ntibibeshye mukubara amatariki, ahubwo bibeshye kucyagombaga kuba.
Rimwe na rimwe, ducika intege, tugashidikanya ibyo twizera. Ibyo ntibisobanura ko Imana idakiranuka, ahubwo ni ukubera ko tunanirwa kwiga dushimikiriye ngo gusobanukirwe ijambo ry'Imana uko bikwiriye. Maze Ibyo bikatuzanira gucogora maze tukagwa. Nyamara ijambo ry’Imana rira vuga ngo
“Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe.’
Ibyahishuwe 3:11
Nshuti, tugomba kwizera byimazeyo, nubwo ibintu byaba bisa nkaho ubwenge bwacu butabishikira ubu. Mugihe gikwiye, imirasire y’umucyo izamurikira inzira yacu, kugirango dusobanukirwe ibidasobanutse ubu, nkuko byagenze kuri Hiram Edson, hamwe nabigishwa ba Yesu. Imana yo mw’ijuru ni iyo kwizerwa Igihe cyose.

