Miliyari icyenda z’amatugo zicwa buri mwaka kugirango abanyamerika babone ibyo barya. Raporo zigaragaza ko buri mwaka Abanyamerika barya toni zirenga miliyoni 13,6 z'inka. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), cyatangaje muri raporo yacyo yo kuwa 30/04/2024, ko Umunyarwanda kuri ubwo arya ibiro umunani by’inyama ku mwaka, kandi bahamya yuko aba afite igihombo cy’ibiro 37 yakagombye kuba yarariye. Iki ni ikigaragaza ko akanyama benshi dutazira akaboga gakunzwe. Nubwo bimeze bityo, ibagiro ntabwo ari ahantu heza abaturage bakunda gusura. Nubwo abantu benshi bishimira kurya inyama, banga inzira iteye ubwoba yo kwica no kubaga ayo matungo.
Ntabwo bishimishije gutekereza ku buryo bikorwa. Inka zitwarwa n’amakamyo ibirometero byinsh zivanywe munzuri zororerwamo. Mururwo rugendo rurerure siko zose zigerayo ari nzima. Zagera kwibagiro zikanyura muri colodoro ifunganye mbere yuko zigera aho zicirwa n’ibyuma byabugenewe. Nyuma ikamanikwa kugira ngo amaraso ayivemo, aseseke hasi, ababazi bakabona gutangira akazi kabo ko gucagagyura ibice by’umubiri, maze inyama zikajya kw’isoko.
Tekereza iyi Nzira, urumva itababaje? Abanteze amatwi benshi ndizera ko barimo gutekereza bati: "Sigaho gukomeza kuvuga kuri ibi! Bimaze iki kubitekerezaho?" Reka nkubwire. ... ibi nkubwira ni ikigereranyo Umwami Salomo yakoresheje mu gusobanura iherezo ry'abagabo n’abagore bo mu baswa batagira umutima, bagerageza kurenga ku itegeko ry'Imana rya karindwi ribuzanya ubusambanyi. Icyo bamwe bibwira ko ari nkinzira inejeje, Umwami Salomo avuga ko ari inzira igana kw’ibagiro.
Nari mpagaze ku tubambano tw’idirishya ry’inzu yanjye ndunguruka, 7 Nuko ndeba mu baswa, Nitegereje mu basore, Mbona umusore utagira umutima, 8 Anyura mu nzira ikikiye ikibero cy’inzu ya maraya, Nuko ayembayemba ajya ku nzu ye, 9 Ari mu kabwibwi bugorobye, Ageza mu mwijima w’igicuku. 10 Maze umugore aramusanganira, Yambaye imyambaro y’abamaraya, Kandi afite umutima w’ubucakura. 11 Ni umugore usamara kandi ntiyifata, Ibirenge bye ntibiregama mu nzu ye. 12 Rimwe aba ari mu mayira ubundi aba ari mu maguriro, Kandi ategera mu mahuriro y’inzira yose. 13 Nuko aramufata aramusoma, Avugana na we adafite imbebya ati 14 “Mfite ibitambo by’uko ndi amahoro, Uyu munsi nahiguye imihigo yanjye. 15 Ni cyo gitumye nza kugusanganira, Nshaka cyane kureba mu maso hawe, none ndakubonye. 16 Uburiri bwanjye nabushasheho ibidarafu byoroshye, Bidozweho amabara y’ubudodo bwo muri Egiputa. 17 Uburiri bwanjye nabuminjagiyeho ibihumura neza, Ishangi n’umusagavu na mudarasini. 18 Ngwino dusohoze urukundo rwacu tugeze mu gitondo, Twinezeze mu by’urukundo. 19 Kuko umugabo wanjye atari imuhira, Yazindukiye mu rugendo rwa kure. 20 Yajyanye uruhago rw’impiya, Kandi azagaruka mu mboneko z’ukwezi gutaha.” 21 Nuko amushukisha akarimi ke kareshya, Amukuruza kuryarya k’ururimi rwe. 22 Aherako aramukurikira, Nk’ikimasa kigiye kubagwa, Cyangwa nk’umusazi uboshywe ajya guhanwa. 23 Kugeza ubwo umwambi uhinguranya umwijima we, Ameze nk’inyoni yihutira kugwa mu mutego, Itazi ko yategewe ubugingo bwayo.
Imigani 7:6-23

