Ntituz' Umunsi
1
Ntituz’ umunsi Yesu azagaruka,
Arikw igihe, cyo kiri hafi cyane,
Kw ibimenyetso byagaragaye byose,
N’ umunsi tutazi.
[Gusubiramo]
Azaza, duhore twiteguye.
Azaza, haleluya! Haleluya!
Azaza ku bicu, afit’ ubwiza bwa Se,
N’umunsi tutazi.
2
Abitondera, igitabo cy’ Imana,
Ukuri kwayo, ni mwo bakubonera,
Kw’ ibyahanuwe bitangaza kuza kwe,
N’ umunsi tutazi.
[Gusubiramo]
3
Imuri zacu ntizigahweme kwaka,
Tujye dukora, dutegerej’ Umwami,
Tumuhimbaze, twe kujya turambirwa,
N’ umunsi tutazi.
[Gusubiramo]
Niba mwagize ikibazo cg Igitekerezo,
Twandikire ubutumwa bugufi hano hasi
4 comments
Thank you pastor. We really appreciate your God’s message. Tunejejwe n’ay’amagambo meza. Ibyiringiro by’umugisha. Mbega ukuntu bizaba ari byiza tubonye Imana yacu ituzaniye agakiza nyuma yigihe kirekire tuzaba tumaze dutegereje!!! Bizaba ari byiza. Twese tuhakumbure.
Azaza kdi Koko dutegereje ibyiringiro by’umugisha.
Amen kukigisho cyiza,Imana idushoboze gutegere twihanganye bibe ibyiringiro byacu.
Murakoze ku kigisho .
Gutegereza wihanganye ni ingenzi .
Avançons toujours et attedons sans recculant.