Amasengesho asubizwa

Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa.

Inkuru Zihindura Ubuzima 09 Mata, 2025

Mu 1921, itsinda rito ry'abasirikare b'Abongereza barindaga umwigimbakirwa wa Sinayi, barazimiriye mu mucanga mwinshi wabatwikiriye uzanwe n’umuyaga wo mu butayu. Ibi byatumwe Bazerera mu butayu batazi aho bajya, bidatinze babura amazi. Ubwo bumvaga urupfu rwabo ruri hafi kubera kugira inyota nyinshi, bigiriye inama yo gucukura mumucanga, bibwira ko aho bukera baribugere ku mazi ari munsi y’umucanga.

Igihe iyo mihati yabo yasaga naho itagize icyo itanga, umwe muri abo basirikare yibutse mu buryo butunguranye igitekerezo cy’ibyabaye kw’ishyanga ry’abisirayeli kiri mu gitabo cyo Kubara 17:6-7, aho Mose yakubise urutare mu butayu, maze Imana ivubira abana b'Abisiraheli amazi. Yibukije bagenzi be ko bari mu butayu I refidimu bwari kimwe n’ubwa Sinayi. Maze yereka bagenzi be urutare rwari hafi yahoo, Nuko arababwira ati: kuki tutagerageza gushakira amazi muri ruriya rutare nkuko Mose yabigenje?

Abo bagabo baribihebye bihagije ku buryo batashoboraga kugerageza ikintu icyo ari cyo cyose. Nyamara yaje kubahata, baragenda nuko berekera kuri rwa rutare. Nyuma yo gusenga, batangira guhonda urutare bakoresheeje ipiki. Icyabatangaje cyane,nuko habaye igitangaza - umugezi w'amazi meza, atemba ava mu rutare rwo mu butayu. Urutare rwari urutare rworoshye, kandi igice cyarwo cyari gitwikiriye isoko y’amazi yihishe. Aya mazi atemba yatunze abo bagabo kugeza igihe batabariwe na bagenzi babo.

Wigeze wibaza niba Imana ikomeje gusubiza amasengesho muri iki gihe?

Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa.

Yohana 15:7

    4 comments

  • | April 9, 2025 at 6:19 pm

    Iyi nkuru insubijemo imbaraga kd itumyw nzirikana ibitangaza nyinshi Uwiteka ankorera buri munsi

  • | April 9, 2025 at 10:44 pm

    Dufite Imana isubiza amasengesho yacu, Kandi uko yari iri ejo nuyumunsi Niko iri. Ni Imana idahinduka

  • | April 11, 2025 at 9:04 am

    Ni ukuri Imana yacu Itumba Kdi Igasubiza uyisabye yizeye

  • | October 17, 2025 at 11:59 am

    Amen.

Leave a Reply to Pr. Uwiringiyimana Emmanuel Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *