IGITERO GITUNGURANYE

Nimuvugirize impanda i Siyoni, muvugirize induru ku musozi wanjye wera, abatuye mu gihugu bose bahinde umushyitsi kuko umunsi w’Uwiteka uje, ugeze hafi - Yoweli 2:1

Inkuru Zihindura Ubuzima 27 Mutarama, 2025

Ku ya 7 Ukuboza 1941, Abayapani bagabye igitero ahitwa Pearl Harbour, muri leta ya Hawai, mu gihugu cya Leta z’unzubumwe za Amerika. Igitero cy'Abayapani cyari gifite intego nyinshi. Ubwa mbere, cyari kigamije gusenya ibice byingenzi bibamo amato yabasirikare ba Amerika barwanira mumazi, bityo kikabuza amato yabo yabaga munyanja ya pasifika kutababangamira muri gahunda yo kwigarurira Ibihugu birimo Ubuholandi ndetse n’ibindi biri ku mugabane wa Aziya by’umwihariko muri Aziya y’amajyepfo n’iy’iburasirazuba.

Umubare w'Abanyamerika bapfuye abandi bagakomereka uwo munsi wari mwinshi, kandi namato yangirijwe nayo yari menshi. Igitero cyamaze iminota isaha imwe n’iminota 50 ariyo minota 110 gusa. Hari kuva 7h55 kugeza 9h45. Izina ry’ icyo gitero ryabanje kwitwa "Operation Hawaii", nyuma cyaje kwitwa "Operation Z." Abayapani bahisemo kugaba icyo gitero ari ku cyumweru mu gitondo, kuko bizeraga ko Abanyamerika bazaba barangariye mubiruko bya weekend kandi kuko bakunda kwinezeza. Igihe umuyobozi ‘Igitero, commender Mitsuo Fuchida yasakuzaga n’ijwi rirenga avuga ati “Tora! Tora! Tora! urusamagwe! urusamagwe! Urusamagwe! ” Ubwo yagurukaga mukirere cyo hejuru ya Pearl Harbour, bwari ubutumwa yageneraga ingabo zose z’Abayapani ko igitero cyageze kuntego, kandi gutungurana kwabo mu kugaba icyo gitero byabafashije kurimbura benshi.

Mu mvugo y’Umuhanuzi Yoweli, asobanura "Umunsi wUmwami" mu buryo busa neza nk’ubwo igitero cyagabwe kuri Pearl Harbour : Yaravuze ati; "Nimuvugirize impanda i Siyoni, muvugirize induru ku musozi wanjye wera, abatuye mu gihugu bose bahinde umushyitsi kuko umunsi w’Uwiteka uje, ugeze hafi, umunsi w’umwijima w’icuraburindi, umunsi w’ibicu bya rukokoma n’ibihu." Yoweli 2: 1.

Mbega umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba! Ariko nubwo bimeze bityo; kubashize ubugingo bwabo kuri Kristo, ntabwo uwo munsi uzaza nkigitero gitunguranye. Turi abana b'umucyo. Umunsi w'Uwiteka ntabwo uzaza udutunguye.

“Nuko mube maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho. 43 Ariko ibi mubimenye, iyaba nyir’urugo yari amenye igicuku umujura azaziramo yabaye maso, ntiyamukundiye gucukura inzu ye. 44 Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo.

Matayo 24:42-44

    3 comments

  • | January 27, 2025 at 6:21 pm

    Byiza cyane Pastor, dusabwa kuba maso mubyo dushinzwe, kandi tuzasubiza.

  • | January 28, 2025 at 8:19 am

    Turasabwa kuba maso cyaneee ,murakoze cyane pastor

  • | October 17, 2025 at 12:12 pm

    Amen

Leave a Reply to Simbirimo Andre Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *