Mu 1967, Umuryango w’abibumbye wasinye amasezerano mpuzamahanga ajyanye n’isanzure. Ayo masezerano abuza guverinoma iyo ari yo yose Kwiyitirira ukwezi cyangwa igice icyo ari cyo cyose cy’isanzure nk'umtungo wayo bwite. Nyamara ayo masezerano yagize ikibazo cy’uko atafite icyo avuga ku muntu ku giti cye cyangwa imiryango kukuba yabyiyitirira. Ibi rero byasize icyuho mu muri ayo mategeko mpuzamahanga ubwayo.
Mu 1980, Uwitwa Dennis Hope wo muri Gardnerville, muri leta ya Nevada, ho muri leta zunze ubumwe za Amerika, yoherereje ibaruwa Umuryango w’abibumbye, guverinoma y’Amerika, na guverinoma y’Abasoviyeti, abasaba ko byakwemezwa ku mugaragaro ko imibumbe igaragiye izuba hamwe n’ukwezi byose ari ibye, uretse gusa Isi. Ndetse yabasabye kumusubiza niba hari ibyo bahakana kuri uwo mwanzuro. Nubwo byafashwe nk’ ubusazi nkuko byumvikanaga, nyuma yuko nta numwe mubo yandikiye wigeze asubiza kuri iyo baruwa ye, yihinduye nyiriyo mitungo yose.
Mu myaka irenga 20, Dennis Hope yagurishije amahegitari menshi y’ubutaka ku kwezi, kuri Mars, n’indi mibumbe yo mu kirere ku giciro cyiza, $ 20/30000fr ku kibanza! Hagati aho, Dennis Hope, ubu ufite imyaka 55, akomeje kuyobora isosiyete ye Lunar Embassyigurisha abantu ubutaka ikabaha ibyangombwa byabwo bitegura kuzaturamo ku kwezi, no ku mibumbe nka Mars, na Venusi. Nubwo ubu bucuruzi abantu bashobora kubufata nko guteka imitwe, kugeza ubu bwinjirije Hope hafi miliyari hafi 10 za fr kuva yatangira ubucuruzi bwimitungo yo mw’isanzure.
Iyo ni impuzandengo ya miliyoni 382fr ku mwaka. Kandi mu myaka mike, yiteze ko hazabaho amatora y’amamiliyoni y’abantu yemeza guvernema izakorera ku kwezi, kandi ko bihagije kugira ngo bashyire igitutu gikomeye ku Muryango w’abibumbye n’Amerika kugira ngo bemere imikorere y’iyo "guverinoma ya izitwa guverinoma ya Lunar." Akaba ari guverinoma itegerejwe kuzaba ikorera ku kwezi. Ubwo bukire yibitseho abukomora ku kugurisha ubutaka ku mibumbe atigeze ageramo, kandi adafite. Biratangaje cyane!
Nshuti muvandimwe, Nyuma yo kwumva igitekerezo Cya Hope, dushobora kwibaza ngo:
Ninde nyir'ukwezi? Reka turenge ku kwezi gusa ahubwo twibaze ngo ninde nyiri bintu byose tubona kw’isi, mw’isanzure, ndetse n’ibyo tutarebesha amaso yacu? Ninde nyir'ukwezi?
Iyo nitegereje ijuru, umurimo w’intoki zawe, N’ukwezi n’inyenyeri, ibyo waremye,Umuntu ni iki ko umwibuka, Cyangwa umwana w’umuntu ko umugenderera?Wenze kumugira nk’Imana aburaho hato, Umwambika ubwiza n’icyubahiro nk’ikamba.Wamuhaye gutegeka ibyo waremesheje intoki zawe, Wamweguriye ibintu byose ubishyira munsi y’ibirenge bye.Wamuhaye gutwara intama zose n’inka, N’inyamaswa zo mu ishyamba na zo, N’ibiguruka mu kirere n’amafi yo mu nyanja, N’ibinyura mu nzira zo mu nyanja byose. Uwiteka Mwami wacu, Erega izina ryawe ni ryiza mu isi yose
Zaburi 8:4-10
Nshuti, Njye nawe, dushinzwe kwita ku byaremwe, ariko ntabwo turi ba nyirabyo. Turibisonga. Ikibazo ukwiriye kwibaza ni iki? Mbese ndi igisonga cyiza gishimwa na Nyiribintu, cyangwa ndi gisonga kituzuza inshingano kandi kigawa?

