Umwiherero w' Abayobozi muri Filidi y' Amajyaruguru y'u Rwanda

"Twahamagariwe Gukiranuka"

Event 26 Ukuboza, 2024

Igihe Yesu Kirisito yakoreraga umurimo we hano mu isi, yari afite abantu bakundaga kubana nawe ibihe byose, mu ngorane yahuraga nazo zzose mu murimo, babaga bari kumwe nawe. Ibihe byinshi yakundaga kwigishiriza mu migani. Ibihe bimwe, aba basangaga Umwigisha wabo bakamubaza ibibazo bitandukanye kugira barusheho gusobanukirwa. Hari ubwo na Yesu ubwe yabonaga bananiwe cyangwa afite ibyo ashaka kubahishurira, akabajyana ahiherereye aho baratandukanwa n’ibirangaza by’uburyo butandukanye, urugero turusanga muri Matayo 6:31 aho yababwiye ati “ Muze mwenyine ahiherere, aho abantu bataba muruhuke ho hato.”

Bigendeye muri uyu muco mwiza wo guhuza imbaraga, ubuyobozi bwa Filidi y’amajyaruguru y’u Rwanda, muri Yunyoni y’u Rwanda butegura gahunda ngaruka mwaka yo guhuriza hamwe Abayobozi ba Filidi n’abayobozi b’ibyiciro, Abapasitoro bayobora intara na bamwe mu ba layiki bayobora amatorero yose yo muri Filidi mu mwiherero.

2024 Retreat

gallery

"We are called to live a righteous life"

JOHNB1MEG_18
Umuyobozi wa Filidi y' Amajyarurguru. Pr Setako Sophonie
JOHNB1MEG_25
Umubitsi wa Filidi, Pr. Nkuba Kageruka
JOHNB1MEG_35
Abari mu mwiherero bafata ingamba z'ibyo biyemeje
JOHNB1MEG_24
Umunyamabanga Nshngwabikorwa wa FIlidi, Pr Jean Nepo Rutikanga

Umwiherero usoza umwaka wa 2024 wabaye kuva kuwa 23/12/2024 usoza kuwa 25/12/2024, uhuriza hamwe abantu 620 barimo abayobozi ba Filidi 3, abayobozi b’ibyiciro 5, Abayobozi b’intara 31 n’abayobozi b’amatorero 581. Uyu mwiherero wari ufite insanganyamatsiko igira iti “TWAHAMAGARIWE GUKIRANUKA.” Muri wo, ingingo zinyuranye zaganiriwe hamwe harimo nk’ ibanga ryo gukorera mu matsinda mato; Imiyoborere mu Itorero igeza ku mpinduka nziza mu nguni z’ubuzima zose; Amahame yo kwigira; Uburezi bw’abana bugera ku ntego; Agaciro k’imihango mu itorero; Ubusonga bwa Gikristo no Kubwiririsha ubutumwa ibitabo.

Mu gusoza Umwiherero, hafashwe ingamba zitandukanye, zirimo:

 

  1. Gukomeza gushira imbaraga mu matsinda mato aho akora neza, no kuyanoza aho adakora neza.
  2. Kugira ubuyobozi buhamye bugira impinduka nziza mu bakristo ari mu mibereho myiza mu by’umwuka; mu by’umubiri no mu by’amarangamutima.
  3. Gukangurira abizera gusana igicaniro cy’umuryango aho ababyeyi n’abana bigira hamwe bakanaganirira hamwe ijambo ry’Imana mu rwego rwo kurushaho kubatoza inzira ya Gikirisitu hatoranywa abarimu bakwiriye kandi bashoboye bo gufasha abana mu matorero hatirengagijwe no kubategurira gahunda n’ibyigisho bijyanye n’imyaka yabo.
  4. Kwigisha abizera amahame yo kwigira barwanya ubunebwe no kugira umuco wo kuzigama.
  5. Kugira amatorero mazima arangwa no gutsinda ibintu bitanu aribyo Ivugabutumwa; Kugarura ibyera cy’Uwiteka; Umusaruro n’Amaturo y’iteraniro rikuru
  6. Gukangurira abizera kujya bipimisha indwara zitandura, hafatwa ingamba zo kuzirinda no gukurikiza amabwiriza ya muganga kubasanze bazirwaye.
  7. Kongera umubare w’ababwiririshabutumwa ibitabo kuburyo kuri buri torero haba nibura umubwiririshabutumwa ibitabo umwe.
  8. Gushyira imbaraga mugukurikirana ababatizwa bashya.
  9. Gutoza abizera kwirinda icyatuma Imana iva mu materaniro yacu no mu ngo zacu tugira isuku n’ituze, ibi kandi tukabitoza n’abana bacu.

Umwiherero wasoje abawitabiriye bakinyotewe no gukomeza kuganira. Ibi bihamwa no gushima n’ibyifuzo byatanzwenabo . Ubuyobozi bwa Filidi nabwo bwijeje ko buzakomeza gushira imbaraga mu gutegura imyiherero nk’iyi n’ubwo hatabura imbogamizi.

Mu gusoza umuyobozi wa Filidi Pr SETAKO Sophonie yifurije abari mu mwiherero urugendo ruhire, Umwaka mushya wa 2025,kugira amatorero anejeje, ikiruta byose abifuriza kuzaba abatahajuru.

JOHNB1MEG 18

Umwanditsi:

NGABOYISONGA JEAN MARIE VIANNEY BUKAMBA DL (44) Large
Pastor Ngaboyisonga JMV

Umuyobozi w' Intara y' Ivugabutumwa ya Bukamba

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *