Gutanga ubutumwa udakoresheje amagambo

Ariko umugambanira yari yabahaye ikimenyetso ati “Uwo ndi busome, ni we uwo. Mumufate, mumujyane mumukomeje.” - Mariko 14:44

Inkuru Zihindura Ubuzima 26 Gashyantare, 2025

Icyigisho cyiga uburyo inyamaswa sishobora guhanahana ubutumwa cyitwa mu zindindimi Zoo-semiotics. Ubushakashatsi bwinshi bwagiye bukorwa k’ubwuko butandukanye bw’ihererekanyabutumwa ry’inyamaswa. Urugero n’igifi kinini cyitwa humpback whale cyo mubwoko bwa baleen. Uburebure bwicyo gifi iyo gikuze bugera kuri metero ziri hagati yametero 46-56, kikagira ibiro bigera kuri toni 40 aribyo biro 40,000. Ikigabo cya Hampback whale kizwiho kuririmba indirimbo ndende mu nyamaswa zo kwisi. Indirimbo yicyo gifi ishobora kumara igihe kigeze iminota 33. Iyi "ndirimbo" kiyikoresha gishaka kugaragaza amarangangamutima ajyanye n’icyemezo runaka cyafashe. Muyandi magambo kiririmba gitanga ubutumwa kuzindi nyamaswa gihakana cyangwa cyemeza ikintu runaka.

No mubantu ni uko. Nubwo tuvugana dukoresheje amagambo, harigihe nanone dukoreha ibibenyetso kugira ngo dutange ubutumwa. Umuntu ashobora kurembuza amaso, gukoresha iminwa, cyangwa intoki. Bityo umuntu akamenya neza ubutumwa bumugenewe kandi akabusubiza. Urugero ni Urwa Yuda wagambaniye Yesu akamusoma ngo igitero kimenye uwo baribaje gufata. Mariko 14:43-44

Na none kandi birashoboka gutanga ubutumwa ukoresheje ibikorwa. Umwami wacu ubwe yakoresheje ubutumwa bwo kwitanga kugirango yerekane urukundo rwe rutangaje afitiye inyoko muntu. Mbese witeguye kwakira ubwo butumwa bw’uje urukundo Yesu yaguhaye akoresheje igikorwa gikomeye cyo kwitanga? Mbese wowe ibikorwa byawe byaba bigaragaza gukunda uwagukunze ariwe Yesu Kristo?

“Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba.”

Abafilipi 2:5-8

    2 comments

  • | February 27, 2025 at 8:58 am

    Imana yacu iratangaje. Iyi ndirimbo yantangaje pe, ubu bushobozi bugaragaza ko Imana yacu ari umukozi w’umuhanga

    • | February 27, 2025 at 11:24 am

      Amen

Leave a Reply to Edras mupenzi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *