Guturana N’abapfuye: Umujyi w’abapfuye w’I Cairo

Cyateguwe na Pr. Mupenzi Esdras

Inkuru Zihindura Ubuzima 03 Gicurasi, 2025

Ahagana mu kinyejana cya 14 C. Ibihumbi n’ibihumbi by’abakene n’abatagira aho baba bashakaga amacumbi batangiye guhurira mu marimbi yo mu gace ko mumugi wa Cairo, mu gihugu cya Misiri. Ndabizi ko bigoye kubyiyumvisha. Kuba mu marimbi hamwe n'abapfuye? Byaba biteye ikimwaro kuri benshi muri twe, ariko byabayeho. Kandi aho batuye hahabwa izina ry’ "Umujyi w'Abapfuye..”

Ijambo "irimbi", mu byukuri, ni ijambo ritaryohera anatwi, ndetse abantu benshi batinya gutekereza ibyaho. Kubera iki? Abantu benshi babwiwe ko abapfuye baaba babafiteho ubushobozi . Bibiliya ivuga iki kuri iyi nsanganyamatsiko?

Abazima baba bazi ko bazapfa; abapfuye bo, nta cyo bazi, nta n’igihembo cyabo kibaho, kuko baba baribagiranye. Urukundo rwabo, inzangano zabo n’amashyari yabo, byose biba byarasibanganye; nta n’uruhare baba bazongera kugira mu bikorerwa ku isi.

Umubwiriza 9:5-6

Nk’uko uyu murongo ubivuga, abapfuye ntibakimenya kandi ntibagifite uruhare mu bibera mu buzima bw’abakiriho. Iri somo rigaragaza ko nta mpamvu yo gutinya amarimbi, ahubwo ritwereka ko dushobora kugira amahoro ku bijyanye n’abapfuye.

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *