IFARASHI N'AMAGARE Y'INTAMBARA

Umwami Dawidi aravuga ati "Bamwe biringira amagare, Abandi biringira amafarashi, Ariko twebweho tuzavuga izina ry’Uwiteka Imana yacu. Barunamye baragwa, Ariko twebweho turahagurutse turema. - Zaburi 20:8-9

Inkuru Zihindura Ubuzima 09 Ukuboza, 2024

Queen Mery II ni bumwe mu bwato bw’intambara buzwi cyane mu mateka. Bwatashywe mu mwaka wa 1934 na Nyiricyubahiro Queen Mary, umwami kazi w’ubwami bw’abongereza, ari nawe ubwo bwato bwitiriwe. Byari igitangaza muri icyo gihe, kubona ubwato bwari bunini buruta ubwato bwamamaye bwitwaga Titanic

Ibihugu by’ibihangange mu gisirikare ku isi byagiye bishakisha intwaro nini, zigezweho, kandi zikomeye. Muntwaro zigezweho kandi zikomeye muri ikigihe zirimo ibifaru bya rujegeri, indege zintambara, kajugujugu, n’amato y’intambara yaba agendera munsi cyanga hejuru y’inyanja.

Mu gihe cy'umwami Dawidi, amagare yatangiye gukoreshwa muri Isiraheli nk'intwaro z'intambara zikomeye. Salomo yongereye cyane ubushobozi n’ imikoreshereze yayo magare y’intambara. Ikindi bifashishaga mu ntambara ni amafarashi. Ifarashi n'amagare byari bimeze mugihe cyabo, nk’ibimodoka by’imitamenwa n’amato y’ intambara agezweho muri iki gihe.

Nubwo hari amagare n’ifarashi n’ingabo zatojwe zo kubirwaniraho mugihe cy’umwami Dawidi mu bwami bwa Isiraeli, ibyo sibyo yari ahanzwe amaso mu ntambara yarwanaga n’amahanga yaramuzengurutse. Ahubwo ibyiringiro bye bya minsi yose mu ntambaza ze yarwanaga, byari bishingiye ku kwitabaza Imana ngo ibe riyo imuneshereza, maze abyitirirwe.

Umwami Dawidi aravuga ati "Bamwe biringira amagare, Abandi biringira amafarashi, Ariko twebweho tuzavuga izina ry’Uwiteka Imana yacu. Barunamye baragwa, Ariko twebweho turahagurutse turema.

Zaburi 20: 8-9

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *