Tunejejwe no kubamenyesha ko inama ngarukamwaka muri filidi yo mu majyaruguru irimo kuba muri aka kanya! Iyi nama ngarukamwaka iraza kuba irimo abayobozi b' itorero ry' Abadiventisiti b' Umunsi wa karindwi mu Rwanda. insanganyamatsiko y' iyi nama ni "Twahamagariwe Kubwiriza Ubutumwa"
Twishimiye kuba hari abashyitsi, barimo Perezida wa RUM Pr. Dr. Byilingiro Hesron, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RUM Pr. Samuel NGIRINSHUTI, Umubitsi wa RUM Pr. Joseph SEBAHIRE nabandi babitsi b'itorero aribo: Janvier Ndayambaje na Venuste Twahirwa baturuttse ku rwego rw' Itorero ry' Abadiventisiti b' Umunsi wa karindwi mu Rwanda.
Muri iyi nama, abayitabiriye baraganira ku bibazo by’ingenzi, barahana ibitekerezo kuri gahunda zitandukanye z' Itorero ry' Abadiventisiti b' Umunsi wa Karindwi, no gufata ibyemezo bizagena ejo hazaza h’umurima muri iyi filidi. iki nicyo gihe cyo kuba bamwe muri Kristo, kugira ubufatanye.
Komeza ukurikirane amakuru mashya!


4 comments
We appreciate this website.
we thank you for that
Bayobozi bacu twishimiye ko impande zose muba mudushakira ibyiza Imana ibakomeze ibongerere imbaraga no kurama.
Dushimishijwe n’iyi wepsite ni nziza rwose.