Indirimbo zo guhimbaza Imana: S’uhagarikiy’ ik’umutima? (64)
1. S’uhagarikiy’ ik’umutima?
Bibwire Yesu!
Bibwire Yesu!
Ubabajwe no kubur’ ituza?
Ihererane Yesu!
Gusubiramo:
Bibwire Yesu, Bibwire Yesu!
Ni we nshuti y’ukuri;
Ntugir’ ind’ inshut’ ihwanye na we,
Jy’ ubana na we cyane.
2. Mbes’ ub’ urabogoz’ amarira?
Bibwire Yesu!
Bibwire Yesu!
Utotezwa n’ ibyaha wahishe?
Ihererane Yesu!
[Gusubiramo]
3. Ujy’ utinya guterwa n’ibyago?
Bibwire Yesu!
Bibwire Yesu!
Mbes’ ub’ uraganyishwa n’iby’ ejo?
Ihererane Yesu!
[Gusubiramo]
4. Mbes’ ujy ugir’ ubwoba bwo gupfa?
Bibwire Yesu!
Bibwire Yesu!
Mbes’ urashak’ ingoma ya Kristo?
Ihererane Yesu!
[Gusubiramo]
Niba mwagize ikibazo cg Igitekerezo,
Twandikire ubutumwa bugufi hano hasi
12 comments
Enock Iradukunda
Murakoze. Nanjye aho ngereye ku rubuga numvise rwose harimo ikintu cy’ubundi bumenyi. Iki cyigisho ni ingenzi rwose. mukomeze kugira ibihe byiza. Pastor NKUNDIMANANA Aimable.
Iki kigisho ni kiza ibahe umugisha
TUNEJEJWE N’I Y CYIGISHO CYIZA ,MURAKOZE CYANE PASTOR
MWIRIWEHO NUKURI NIBYIZA IMANA IKOMEZE KUBAHA IMIGISHA NIMBARAGA ZO KUYIKORERA MUKAZI KENSHI MUBAMUFITE NATWE TURABAKENEYE MU NTARA YIVUGABUTUMWA YA MUSANZE KU ITORERO RYA KAMAHUNGE
Ijambo ryimana ni ukuri
Mwiriwe neza bayobozi kandi bana b’Imana
Mu izina rya Yesu Umwami wacu ndashima wowe Pasteur wacu watanze ikicyigisho kandi cyaje gikenewe muri iyiminsi tugezemo kandi koko Imana ikora muburyo butangaje kuko bamwe bararushaho guta Imana naho abandi bakamaramaza mukwiyegurira Imana kuko Imana yo ntizabura abayihagararira kugeza kugaruka kwa kabiri kwa Yesu Kristo!
Ukomeje kucyabaye mu gihe cya COVID kijyanye no guta insengero cg itorero bavuga ko ubutumwa bwo kwinjira munsengero byarangiye ariko mubyukuri ibyo kwari ugusahaka imambo zo kumabikaho kwabo ko kutizera!
Imana ishimwe ko Imana itanga inzira nyinshi zo gukira kandi tugakiranukira kukuyubaha muburyo bwose!
Imana iguhe umugisha rwose Pasteur
lmana ishimwe cyane kubwo aya magambo meza ibi biganiro mujye muhora mubishyiraho pr lmana ibakomereze lmpano
Reka tubashimire mwebwe mwese abakurikiye iki cyigisho. Haba abagize icyo bakivugaho cyangwa abatarabonye ako kanya. Uwiteka abishimire.
Pastor Mupenzi Esdras
Communication Director/NRF
Amen.Uwiteka n’igihome kidukingira.
Iki cyigisho ni ingenzi cyane. Imana ibahe umugisha.
Courrage à votre prédication est interesante