Nahabiye Kure Y' Imana
1
Nahabiye kure y’ Imana,
Ndahabuts’ ubu.
Nari naratinze mu byaha,
Noneho ndaje.
Gusubiramo
Reka nze, reka nze!
Ntabwo nzongera.
Nyemerer’ umbabarire!
Mwami nyakira!
2
Narapfapfany’ imyaka myinshi,
Ndahabuts’ ubu.
Ndakwitwaraho cyane nkiza,
Noneho ndaje.
[Gusubiramo]
3
Ndembejwe n’ibyaha no kugwa,
Ndahabuts’ ubu.
Niringiy’ urukundo rwawe,
Noneho ndaje.
[Gusubiramo]
4
Yesu yamviriy’ amaraso,
Ndahabuts’ ubu.
Ubwe ni we wankiza gusa,
Noneho ndaje.
[Gusubiramo]
5
Wumv’ amaganya yanjy’ unkize,
Ndahabuts’ ubu.
Nyeza Mwami nse n’urubura,
Noneho ndaje.
[Gusubiramo]
Niba mwagize ikibazo cg Igitekerezo,
Twandikire ubutumwa bugufi hano hasi
4 comments
Murakoze cyane kubw’ububutumwa butumenyeshako ntacyo Imana itatubabarira keretse gutuka Umwuka Wera. Kuwutuka ni ugukomeza gukora ibyo Umwuka atubuza. Imana iduhe kugira amahitamo meza. Thank Mama May God Bless you and increase your talent.
Murakoze cyane
Ni byiza kuguma mu Mana, dushobojwe na Mwuka Wera.
Imana ibahe umugisha.
Nukuri pe Imana idufashe twumve neza icy’Imana itababarira.
Twababariwe byinshi!
Mwuka wera adushoboze guhinduka.
Urakoze cyane Mubyeyi kubwiki cyigisho.
Ni byo .
Abantu bababariwe byinshi bakunda kwinshi.