INAMA ISOZA UMWAKA: "Twahamagariwe gukiranuka"

Ariko ujye ukiranuka uzageze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo. Ibyahishuwe 2:10

Event 17 Mutarama, 2025

Taliki ya 15-16/01/2025, ku biro bya Field y' amajyaruguru y’Urwanda habereye inama isoza umwaka wa 2024. Iyo nama isanzwe iba mw’iherezo ry’umwaka, yayobowe na perezida wa Field Pr.Setako Sophonie, hari n’abatumirwa b’urwego rubakuriye ari rwo rwa yunyoni y’Urwanda bayobowe na president wa Union Pastor Doctor BYIRINGIRO Hesron.

 

 

Insanganyamatsiko yashizwe ahagaragara izagenderwaho muri uyu mwaka ni “Twahamagariwe gukiranuka.” Ikaba ishingiye ku isomo riri muri Mu byahishuwe 2:10 havuga ngo “Ariko ujye ukiranuka ugeze kugupfa, nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo.” Muri iyo nama harimo ingingo nyinshi zaganiriweho ariko zose zikaba zifataniriza hamwe mu kureba uburyo umurimo w’ivugabutumwa itorero ryahamagariwe ugomba gutera imbere. Uwo murimo ufasha itorero guhindura abantu abigishwa maze bakitegura kugaruka kwa Yesu Kristo kwegereje(Matayo 28:18-20, Ibyak 1:8, Ibyahishuwe 14:6-12).

 

Inama yashoje Umuyobozi wa Union y’ Urwanda ashimira ibyakozwe byose mu mwaka wa 2024, kandi anashishikariza abitabiriye inama ko bakwiriye kugirira icyizere Imana yabahamagaye, kandi ko yiteguye kubakoresha ibitangaza mu murimo wayo.

 

Ubwo Imana iri muruhande rwacu, umubisha wacu ninde? Abaroma 8:31

Umwanditsi:

Mupenzi Esdras
Pastor MUPENZI Esdras

NRF Communication Director

    4 comments

  • | January 17, 2025 at 10:07 pm

    This meeting was very interesting.

  • | January 17, 2025 at 10:08 pm

    The meeting was very interesting.

  • | January 18, 2025 at 6:56 am

    Imana Data wa twese izagushoboze kugeza ku ntego Kandi nkuko twabamagariwe kugira Kwizera kubwe ibyiringiro bimwe mwuka wera atube hafi kandi buri wese muritwe mu nagize itorero intego nukugira uwo agarurira Kristo, muri uyu mwaka wa 2025.
    Imana izanshobize nawe igushoboze.

  • | February 6, 2025 at 5:51 pm

    Mwarakoze cyane, natwe tuzakomeza gushyigikira itorero

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *