Ahantu Humakaye Kurusha Ahandi Kw’isi

Inkuru Zihindura Ubuzima Gicurasi 12, 2025

Ahantu humakaye cyane kw’isi kurusha ahandi ni mu kibaya cyitiriwe “ukwezi” kiba mubutayu bwa Atacana mu majyaruguru y’igihugu cya Chili, kiri mu majyepfo y’umugabane wa Amerika. Aha hantu hazwi nka kamwe mu turere twazahajwe n’ibura rikabije ry’ubuhehere. Ako gace k’ikibaya cy’itiriwe ukwezi, abushakashatsi bwemeza ko kahuye n’ibura ry’imvura, aho ntanigitonyanga cyayo kiragwa kuva mu myaka irenga Magana abili ishize.

Yesaya 44: 3 hagaragaza ishusho yo guhirwa n'Imana no kuvugururwa mu bya mwuka mu mibereho y’abakristo hakoreshejwe akamaro k’amazi ,ubuzima bw’ibimera. Umuhanuzi yesaya yaranditse ati

“ Uwishwe n’inyota nzamusukira amazi, Kandi nzatuma imigezi itemba ahantu humagaye. Nzasuka umwuka wanjye ku rubyaro rwawe Kandi mpe umugisha wanjye abazagukomokaho. Bazakura neza nk’ibyatsi bibisi, Bamere nk’ibiti bitewe ku nkengero z’amazi."

Iri sezerano risohorezwa muri Yesu Kristo, waje atari Umukiza gusa ahubwo yaje ari n’amazi yubugingo.

" Ariko, unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.”

Yohana 4:14

Binyuze kuri Yesu, Umwuka wImana ntakiri kure yawe. Isukwa rya mwuka wera ni kubuntu kubantu bose bamushaka mbyukuri bicisha bugufi. N’isezerano kuri bemera bose.

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *