Guhamagarirwa Gutabara

Makedoniya yanjye ni iyihe? Mbese niiteguye kwitaba umuhamagaro w'Imana undarikira gukora?

Inkuru Zihindura Ubuzima 12 Kamena, 2025

Ku 19 Ugushyingo 2010, umukecuru w'imyaka 69 utaravuzwe amazina warutuye mu mugi wa Paris, yasanzwe afungiranye mu bwiherero bwe nyuma y’iminsi 20 yose. Urufunguzo rw’umuryango w’ubwiherero bwe rwavunikiye mo, kandi nta dirishya ubwiherero bwari bufite, cyangwa ngo habe hari telefoni yinjiranyemo ngo yifashije atabaza. Yabagaho wenyine muri iyo nzu/appartement kandi icyo gihe ntiyashoboraga gutabaza mu buryo bumworoheye. Icyakora, yari umuntu utuje, maze atekereza ku mayeri yakoresha kugirango abaturanyi be bamenye ikibazo yagize.

Yigiriye inama yo guhonda itiyo yagaburiraga amazi munzu ye ndetse no muzabagenzi be baribaturanye akoresheje agakoni yitwazaga k’icyuma. Akibikora, ubwa mbere, abaturanyi be batekereje ko yazanye abantu bari kumukorera imirimo yo gusana iyo tiyo, birengagiza urusaku rwinshi rwaturukaga aho uwo mukecuru yari afungiranye. Ariko igihe bakomezaga kumva urwo rusaku buri munsi cyane cyane nijoro, abaturanyi bagiye babyinubira kuko byatumaga badasinzira. Bafashe umwanzuro wo kujya kubuza uwo mukecuru guhagarika icyo gikorwa cyababuzaga umutekano. Icyakora, bamwe mubaturanyi be bibutse ko bamaze igihe batabona uwo mukecuru.

Hanyuma baza gukora iperereza murugo rw’uwo mukecuru, Ubwo nibwo yagize amahirwe yo kurokorwa. Abashinzwe kuzimya inkongi binjiye mu igorofa ya kabiri aho yaratuye, basanga aryamye mu bwiherero, inzara yaramwishe kandi afite intege nke , amerewe nabi. Nta kindi cyamufashije kurokoka uretse amazi ashyushye yabaga murukarabiro rwo mubwiherero yagiye anywa mu minsi 20 yose yamaze ntabwinyagamburiro afite.

Nshuti, Bibiliya itwibutsa ko dukikijwe n'abantu bafashwe mpiri mu mwuka, barimuminyururu y'icyaha kandi bafungiraniwe mu mwijima. Kimwe na wamugore warufungiranwe mu bwiherero, barataka mu buryo tudashobora guhita tumenya. Kenshi na kenshi, twirengagiza gutaka kwabo. Ariko Yesu araduhamagarira kuba maso, no kugira impuhwe. Nkuko abo baturanyi b’uwo mukecuru amaherezo bamenye ko hari ikibazo, tugomba guhuka amaso ku mitima ishavuye y’abantu badukikije. Ntukirengagize amajwi atabaza. Agakiza k'abantu gashobora kuboneka bitewe nuko wumva gutaka kwabo.

Intumwa Pawulo yamenye ijwi ritabaza kandi aryitaho. Ubwo yari I Tirowa, Bibiliya iratubwira iti:

“Nijoro Pawulo ararota, abona umugabo w'Umunyamakedoniya ahagaze amwinginga ati “Ambuka uze i Makedoniya udutabare.” Amaze kurota izo nzozi, uwo mwanya dushaka kujya i Makedoniya, kuko tumenye yuko Imana iduhamagariye kubabwira ubutumwa bwiza.”

Ibyakozwe N' Intumwa 16: 9-10.

Wakwemera kumena inzugi z’umwijima w’icyaha, kugirango ufashe abaturanyi wawe? Ibaze uyu munsi ngo: Makedoniya yanjye ni iyihe? Mbese niiteguye kwitaba umuhamagaro w'Imana undarikira gukora?

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *