KWIRINDA ABAHANUZI B’IBINYOMA - Inkuru ya Cuckoo

"Uwo muhanuzi kimwe n'umugisha inama, bombi bahwanyije icyaha kandi bazahanwa kimwe." - Ezekiyeli 14:10 (BII)

Inkuru Zihindura Ubuzima 25 Ugushyingo, 2024

Cuckoo n’inyoni yororoka cyane, kandi ireresha ibyana byayo muzindi nyoni mu buryo bw’ubushukanyi, n’uburiganya. Wakwibaza ngo iyo nyoni ibigenza ite? Ijya kuneka izindi nyoni mu byari byazo, ikamenya iziri gutera amagyi. Igacunga mu gihe izitera zavuye mubyari byazo, ikajyamo, igakuramo igi ry’ukuri isanzemo, igatera iryayo risa neza n’iryo yayindi yasohotsemo yasize mu cyari. Ibyo ibikora mugihe gito cyane kingana n’amasegonda icumi gusa. Iyo nyoni nyiri icyari iyo igarutse ntishobora gutandukanya amagyi yateye n’iryo cuckoo yavanzemo. iryitaho , ikarirarira kugeza igihe rizavamo icyana cya cuckoo.

Abantu benshi ntibazi ko satani, nkuko bigenda kuri ya nyoni ya cuckoo agenda ahagurutsa abakozi bitwikiriye idini, kandi baza bagambiriye gushuka abantu kugeza ubwo bafata inyigisho zabo nk’ukuri kandi ari ibinyoma bisa. Bibiliya ivuga ko abakozi ba Satani bataza bafite icyapa cyanditseho uwo bakorera. Ntabwo bafite Bibiliya yabo ngo idufashe kubatahura, ahubwo bigaragaza nk’abakozi bakiranuka. Mu 2Abakorinto 11: 14-15, Paulo arabihamya avuga ati: “Si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka marayika w’umucyo. Nuko rero ubwo bimeze bityo, ntibyaba igitangaza kugira ngo abakozi be na bo bigire nk'abakozi bagabura ibyo gukiranuka: iherezo ryabo rizahwana n'imirimo yabo

"Uwo muhanuzi kimwe n'umugisha inama, bombi bahwanyije icyaha kandi bazahanwa kimwe." (BII)

    4 comments

  • | November 25, 2024 at 12:11 pm

    Great, we appreciate this more

    • | November 25, 2024 at 1:25 pm

      Murakoze kubw’iki gitekerezo cyiza . Imana iduhe kuba maso tutazashukwa n’abahanuzi b’ibinyoma. Ijambo ry’ Imana( Bibiliya) rizabidufashamo.

  • | November 25, 2024 at 2:10 pm

    Murakoze kubw’ ayamagambo meza y’ imbuzi kubyo kwirinda abahanuzi b’ ibinyoma dore ko muri iki gihe bakomeje kuyobya benshi. Dukeneye ubwenge n’ imbaraga mvajuru kugira ngo tubashe gutandukanya ukuri n’ ibinyoma. Imana ikomereze ubwoko bwayo mu kuri kw’ ijambo ryayo!

  • | October 17, 2025 at 12:23 pm

    Imana ibahe imigisha mwebwe mwese mukurikira ibi byigisho.

Leave a Reply to Iyamuremye Joseph Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *