Ubuntu butangaje

"Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse" - Tito 2:11

Inkuru Zihindura Ubuzima 06 Ukuboza, 2024

Mu bubasha prezida wa repuburika agira, harimo gutanga Imbabazi ku bafunzwe bari mu magororero. Bakaba bafungurwa ibihano byabo bitarangiye, ataruko ibyaha bitabahamye, ahubwo basohoka mu magororero kubera ko bagiriwe imbabazi cyangwa se bagiriwe ubuntu na perezida wa repuburika. Izo Mbabazi bazita Amnesty.

Ishire mu mwanya w’umugororwa wari warakatiwe igihano cy’urupfu cyangwa se burundu y’umwighariko, maze ukagerwaho n’izo Mbabazi. Mbese wabigenza ute? Wasohoka se n’ubundi ukajya gukora ibindi byaha bigusubizamo? Oya, ahubwo wanezererwa ugashimira uwakugiriye ubuntu, ukamukunda, ukanirinda gusubira mu ribyabindi byatumwe ukatirwa. Ni kimwe n’Umuntu wakiriye ubuntu bw’Imana. Mbese aho ntitwaba twumva ko ubuntu bwatanzwe buduha umudendezo wo kubaho imibereho twishakiye? Mbesaho ntitwumva ko ubwo buntu twagiriwe butanga uburenganzira bwo gukora ibigayitse no kwivuruguta mu byaha twibwira nta rubanza?

“Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none dutegereje ibyiringiro by’umugisha, ari byo kuzaboneka k’ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n’Umukiza watwitangiriye kugira ngo aducungure mu bugome bwose, kandi yuhagirire abantu kugira ngo babe ubwoko bwe bwite, bugira ishyaka ry’imirimo myiza.”

Tito 2:11- 14

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *