Yasizwe Mu Nyanja — Ariko Ntiyigeze Aba Wenyine

Cyateguwe na Pr. Mupenzi Esdras

Inkuru Zihindura Ubuzima 17 Kanama 2025

Alexander Selkirk ntabwo yari kure y’ibimukururira mu kaga. Ni Umusare w'inkazi, warakaraga vuba cyane. Mu 1703, Selkirk yifatanije n’umushakashatsi uzwi cyane witwaga William Dampier mu rugendo ruteye akaga rwambukiranya inyanja ya pasifika, ubwo basakiranaga n’amato yavaga mugihugu cya Esipanye akababangamira mu rugendo rwabo. Igihe havukaga gushidikanya ku mutekano w'ubwato bwabo, uburakari bukaze bwa Selkirk bwarushijeho kuba bwinshi. Nyuma yo gutongana cyane n’umuyobozi w’ubwato barimo, yasabye ko bamukuramo agasigara ku kirwa cya kure kidatuwe. Icyo kirwa cyitwa Juan Fernández kiri ku birometero 643 uvuye ku nkombe z’igihugu cya Chili, muri Amerika y’amajyepfo.

Ubwo yafataga icyemezo cyo kuva muri ubwo bwato, abo barikumwe babifashe nk’igikorwa cy’ubwibone. Ariko ubwo bwibone bwahise busimburwa n'ubwoba. Ubwo yaramaze kuva mubwato ashinze ibirenge ku butaka, abona nta wundi muntu uhaba azisunga, Selkirk yinginze wa muyobozi w’ubwato kumusubizamo, ariko aramwangira. Ubwato bwamusize aho, ntacyo yasigaranye, uretse ibikoresho bike ndetse na Bibiliya ye. Selkirk yitegereje ubwato bumusiga wenyine bwogoga inyanja ya pasifika, ubwo atangira ubuzima bwo kwigunga. Yibwiraga ko iminsi yo kuba aho izaba mike agasubira iwe, nyamara igihe cyaje kuba kirekire kuko yamaze imyaka 4 yose mubwinge bwa wenyine mu kirwa kidatuwe.

Iminsi yambere yari yuzuye ubwoba no kwiheba. Ijoro ryabaga rirerire, ryijimye kandi riteye ubwoba kubwo kumva gutaka kw’inyamaswa zo mu nyanja, inkubi y'umuyaga yatumaga umuvumba urenga inkombe, n'imbeba nyinshi zamuteraga zikamurya ibirenge. Kubwo kugira inzara, irungu, kubunza umutima, Selkirk yatekereje no byamuberabyiza byiza kwiyahura. Ariko nubwo byari bimeze bityo, Imana ntiyariyakamuvaho.

Buhoro buhoro yariyakiriye, lkandi imico ye yatangiye guhinduka. Yagondagonze Akazu ko kwugamamo, Kandi yahigaga impogo zo mu gasozi kugira ngo abone ibimutunga. Hanyuma afata n’Umwanzuro wo kworora injangwe zo mu gasozi kugira ngo arwanye imbeba zamuteraga. Ubwo ninabwo yiyemeje guhindukirira mugenzi we umwe rukumbi yari asigaranye bugufi bwe, Uwo ntawundi ni Umuremyi we. Binyuze mu Kuririmba indirimbo, gusenga mu ijwi riranguruye, no gusoma Bibiliya ye buri munsi, Selkirk yabonye imbaraga atashoboraga guhabwa n’ubwato muri iyo Nyanja. Mu magambo ye bwite, avuga ko aribwo yabaye umukristo mwiza muri icyo kirwa kuruta uko yari asanzwe akibana n’abandi.

Mu 1709, amaherezo Selkirk yaje gutabarwa. Ari nabwo yumvishe indi inkuru itangaje: Bwa bwato bwari bwamutaye muri iyo Nyanja ubwo yasigaraga mu kirwa, bwaje kurohama nyuma gato bukimara kuvaho, butwara ubuzima bwa benshi mu bagenzi barikumwe nawe. Abasigaye bari bashimutwa n'Abesipanyoli. Icyasaga n’akaga ko gusigara kukirwa wenyine, mubyukuri, Cyarokoye ubuzima bwe muburyo bw’igitangaza.

Muri iyi si, hari benshi bameze nka Selkirk.

Iyo umuyaga utwibasiye, mugihe umuryango wadutereranye, mugihe inshuti zaduhannye - dushobora kumva ko turi mubwigunge nk’umuntu wibereye mu kirwa cya wenyine. Ariko nubwo byaba bimeze bityo, ntituzigera tuba twenyine. Hari Imana ibona, yumva, kandi igendana natwe bucece. Mugihe isi yakwihindutse, Imana yo, ikuramburira amaboko.

"Nk'uko nabanaga na Mose ni ko nzabana nawe, sinzagusiga kandi sinzaguhāna…. Mbese si jye ubigutegetse? Nuko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose..”

Yosuwa 1: 5,9

    3 comments

  • | August 18, 2025 at 10:28 am

    Ayamagambo yari ingezi cyane ankoze kumutima.

  • | August 18, 2025 at 10:30 am

    Mukoze mutugezeho ibi bibwiriza.Murakoze cyane

  • | October 17, 2025 at 11:48 am

    Urakoze nawe@David

Leave a Reply to Nyandwi David Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *