Malariya yibasiye inyokomuntu mu binyejana byinshi, itera impfu zitabarika kuva kera. Nubwo byagize ingaruka mbi, kuyivura neza byakomeje kuba ingorabahizi kugeza mu kinyejana cya 17 rwagati. Iri terambere ryo kuvura iyo ndwara ntabwo ryanyuze muri laboratoire zigezweho, ahubwo ryatewe n'ubushakashatsi bwitondewe bw'abamisiyonari b'Abayezuwiti muri Peru, n'inkuru idasanzwe y'umuntu wabuze mu ishyamba.
Iyo nkuru ivuga ko, harumunyagihugu yarwaye malariya ikabije yazimiriye mu ishyamba rinini mugihugu cya Peru. Yacitse intege kandi arananirwa, yikubita ku nkombe y'icyuzi. Kubera inyota, yanyoye amazi, nubwo yaruraga muburyo budasanzwe. Yaketse ko ibishishwa cyangwa se amababi yavuye ku giti cyari hafi aho byaguyemo maze birayahumanya. Ariko, aho kugira ngo arusheho kumererwa nabi kubw’ayo mazi yanyoye, ubuzima bwe bwarahindutse. Umuriro waragabanutse, imbaraga zitangira kugaruka.
Igiti cyari cyaguye mu cyuzi ntayindi uretse igiti cya cinchona/quinquina, nyuma kizwiho kuba cyaravuyemo imiti yamalaria ikomeye yitwa quinine. Amaze gusubira mu mudugudu we agakira neza, uyu mugabo yababwiye amateka ye y’amazi asharira n'ingaruka zayo.
Ubwo nibwo Abamisiyoneri b'Abayezuwiti bashimishijwe n'iyi nkuru, bakoze ubushakashatsi ku miterere y'icyo giti. Batangiye gukora icyayi mu kibabi cyacyo, bakabyifashisha mu kuvura malariya muburyo byatanze umusaruro cyane. Ibi rero, byaranze intangiriro yo gukoresha quinine nk'umuti wo kuvura ivumburwa ryagize uruhare mu kurokora abantu babarirwa muri za miriyoni ku isi yose, kandi rikaba ishingiro ry'ubuvuzi bwa malariya mu binyejana byakurikiyeho.
Bibiliya ivuga kandi ku kindi giti gifite ubushobozi bukiza: igiti cy'ubugingo.
Ibyah 22:1-2
“Anyereka uruzi rw’amazi y’ubugingo rubonerana nk’isarabwayi, ruva ku ntebe y’Imana n’Umwana w’Intama,rutembera mu nzira nyabagendwa hagati. Hakurya no hakuno y’urwo ruzi, hariho igiti cy’ubugingo cyera imbuto z’uburyo cumi na bubiri, cyera imbuto z’uburyo bumwe bumwe uko ukwezi gutashye. Ibibabi byacyo byari ibyo gukiza amahanga.”

