10 Downing Street ni inzu minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yemerewe gukoreramo no guturamo. Iyi nyubako ifite urugi ruri mumarembo ruteramatsiko benshi. Umva nawe, urwo rugi rusurwa na miliyoni zaba mukerarugendo buri mwaka. kwamamara kw’urwo rugi bishingiye ku mateka yurwo. Rwanyuzemo umugore umwe n'abagabo 54 babaye ba Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza uhereye tariki 22/09/ 1735, kugeza ubu. Uretse uwitwa Tony Blair, niwe Ministiri w’intebe wenyine utarayituyemo. Ikindi gituma urwo rugi rutangarirwa n’igitero cyarugabweho mu 1991 ubwo ministeri w’intebe John Major yarayoboye inama ya guverinoma. Ubwo umwiyahuzi yashakaga kurasa igisasu cya mortier inzu bakoreragamo inama, cyagaruwe n’urwo rugi gisandarira mubusitani hanze. Ikindi kandi ni urugi ruremereye rushobora gukingurwa gusa imbere, kandi rugakingwa n’abagabo batari munsi y’Umunani.
Hari irembo rindi rikomeye kandi ritangaje. Ni iryo abakristo banyuramo kugira ngo babone agakiza. Iryo rembo ntarindi ni Yesu. Si irembo ririho urugi rutatse nkurwo ku rubatirizo/ baptistery yo muri Florance, cyagwa se urugi rwera rwo kuri basilica ya mutagatifu petero, ururi kuri 10 downing street cyangwa inzzugi ziri mu biro by’inyubako z’amazu y’abakuru b’ibihugu. Yaduhindukiye irembo rikomeye kuko ariwe nzira itugeza kwa data binyuze mu kwizera. Dusoma muri Yohana 10:9. Ngo “Ni jye rembo, umuntu niyinjira muri jye azakizwa. Kandi ati;
"Ni njye nzira, ukuri, n'ubugingo, ntawujya kwadata ntamujyanye."
Yohana 14: 6
Hamwe n’ibi, Yesu nawe avuga ko umuntu wese afite urugi agomba gukingura kugira ngo yinjire abane nawe mubuzima bwa buri munsi. Mu "Ibyahishuwe 3:20. Haravuga ngo; "Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire”
Muvandimwe utegereje iki? Ni gihe ki wumva cyazakubera cyiza ngo ukingure urugi rw’umutima wawe musangire? Ushobora kubikora nonaha, ukareka Yesu akinjira mumutima wawe. Kwinjira mu mutima wawe bizakuzanira amahoro, n'ibyishimo, n’umutuzo bitagereranywa.

