Ibyataburuwe mu matongo yo mu burasirazuba bwo hagati rimwe na rimwe byerekana ibimenyetso bitangaje bifitanye isano n’ibitekerezo dusanga muri Bibiliya. Amatongo y’umujyi wa kera wa Yeriko ariho ubu hitwa Tell es-Sultan, iri mu ntara ya West Bank,muri Palestine, inkuta z’amabuye zarasenyutse. Ariko na none harimo igice gito cy’urukuta rugihagaze rwabonetse muri ayo matongo, bishoboka ko rushobora kuba rufite aho rukurira n’amateka ya Rahabu!
Mu myaka ya za 1950, Umwongereza, akaba n’umuhanga mu bushakashatsi bw'ibyataburuwe mu matongo ya kera(archeologist), Kathleen Mary Kenyon, yakoze ubushakashatsi n’iperereza mu matongo y’umujyi wa kera wa Yeriko. Yanzuye avuga ko umujyi udafite ibimenyetso byerekana irimbuka rivugwa mu gitabo cya Yosuwa. Ariko abashakashatsi bongeye gusuzuma umurimo we basanga umwanzuro kubushakashatsi bwe ataari ukuri. Mubushakashatsi bw’imbitse bwakozwe nyuma ye, byagaragaye ko inkuta z’inkike z’iYeriko zabonetse mu bisigazwa by’amatongo muzenguruko w’ahahoze uwo mugyi. Ibyo bigashimangira ukuri kw’igitekerezo cy’ibyabereye I YERIKO no kuri Malaya witwa Rahabu.
Uyu Rahabu ari mumasekuruza ya yesu kuko yashyingiwe Salumoni wabyaye Bowazi, bari kugisekuru cya kane kugera kumwami Davidi. Muyandi magambo, Dawidi yari ubuvivi bwa salumoni na Rahab nkuko tubisoma muri Matayo 1:5-6.
Muri iyi si yuzuyemo abashidikanya ukuri kw’ibyanditswe muri bibibiliya, mu bitwongerera kwizera ukuri kwa bibiliya, nuko inkuru za Bibiliya nyinshi zihuza n’ibimenyetso by’ubushakashatsi bwakorewe mumatongo y’imigi ya kera yavuzwe muri Bibiliya, harimo n’igitekerezo cya Yeriko na Rahabu, byerekana ko ibyo dusoma muri yo birenze kuba imigani n’ibitekerezo bihimbano.
“Maze Yosuwa abwira ba bagabo babiri batataga igihugu ati “Nimwinjire mu nzu ya maraya uwo, musohore uwo mugore n’ibyo afite byose nk’uko mwamurahiye.” 23 Nuko abo basore bari batase barinjira, basohora Rahabu na se na nyina na bene se, n’ibyo yari afite byose n’umuryango wabo wose, babishyira inyuma y’urugerero rw’Abisirayeli.”
Yosuwa 6: 22-23

