Ibyiringiro by' Umugisha dutegereje

dutegereje ibyiringiro by’umugisha, ari byo kuzaboneka k’ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n’Umukiza - Tito 02:13

Ivugabutumwa 11 Mutarama, 2025
Ntituz' Umunsi

1
Ntituz’ umunsi Yesu azagaruka,
Arikw igihe, cyo kiri hafi cyane,
Kw ibimenyetso byagaragaye byose,
N’ umunsi tutazi.

[Gusubiramo]
Azaza, duhore twiteguye.
Azaza, haleluya! Haleluya!
Azaza ku bicu, afit’ ubwiza bwa Se,
N’umunsi tutazi.

2
Abitondera, igitabo cy’ Imana,
Ukuri kwayo, ni mwo bakubonera,
Kw’ ibyahanuwe bitangaza kuza kwe,
N’ umunsi tutazi.
[Gusubiramo]

3
Imuri zacu ntizigahweme kwaka,
Tujye dukora, dutegerej’ Umwami,
Tumuhimbaze, twe kujya turambirwa,
N’ umunsi tutazi.
[Gusubiramo]

Niba mwagize ikibazo cg Igitekerezo,

Twandikire ubutumwa bugufi hano hasi

    4 comments

  • | January 11, 2025 at 8:08 pm

    Thank you pastor. We really appreciate your God’s message. Tunejejwe n’ay’amagambo meza. Ibyiringiro by’umugisha. Mbega ukuntu bizaba ari byiza tubonye Imana yacu ituzaniye agakiza nyuma yigihe kirekire tuzaba tumaze dutegereje!!! Bizaba ari byiza. Twese tuhakumbure.

  • | January 11, 2025 at 8:45 pm

    Azaza kdi Koko dutegereje ibyiringiro by’umugisha.

    • | February 2, 2025 at 11:05 am

      Amen kukigisho cyiza,Imana idushoboze gutegere twihanganye bibe ibyiringiro byacu.

  • | January 12, 2025 at 9:25 am

    Murakoze ku kigisho .
    Gutegereza wihanganye ni ingenzi .
    Avançons toujours et attedons sans recculant.

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *