KWAMBARA KRISTU

“Ahubwo mwambare Umwami Yesu Kristo, kandi ntimuhe urwaho imibiri yanyu ngo ibone uko ikora ibyo yifuza." - Abaroma 13:14

Inkuru Zihindura Ubuzima 07 Mutarama, 2025

Ushobora kuba warigeze kumva interuro ivuga ngo, "imyambaro twambara, ishobora guhishura abo turibo” Birasekeje ko iyo basuzumye imyambarire bashobora guhishura indangagaciro z’abanyiri kuyambara. (UmmmUmm) Burya imyambarire yacu n’icyitonderwa, igomba kwitabwaho cyane kugira ngo idahinyuza abo turibo. Nibyo rwose.

Intumwa Pawulo aturarikira "kwambara Kristo. Mu Abaroma 13:14 aravuga ati: “Ahubwo mwambare Umwami Yesu Kristo, kandi ntimuhe urwaho imibiri yanyu ngo ibone uko ikora ibyo yifuza." None se Kwambara" Kristo bisobanura iki? Kwambara Yesu kristo birenze kwambara ubwoko runaka bw’imyambaro tugura mu maguriro atandukanye. "Kwambara" Kristo bisobanura kwemera amahame ye, gukora nkuko yakoraga akiri mwisi, kwemera kuyoborwa nawe, Gusa nawe.

Nshuti, Ikibazo ubazwa uyu munsi ni iki: Mbese nawe wambaye Kristo kandi Uri muri we?

    5 comments

  • | January 7, 2025 at 4:59 pm

    Wow wonderful

    • | January 8, 2025 at 1:40 pm

      Rom 10:17
      Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo. Urakoze kuba ufata umwanya wawe kugira ngo wige, wumve ijambo ry’Imana kuko aribyo bizana Kwizera.

  • | January 7, 2025 at 10:23 pm

    Ttisimiye kubona urubuga dushobora kugira aho twigira no kumenya

    • | January 8, 2025 at 1:42 pm

      Amen. Imana ibahe imigisha.

  • | January 7, 2025 at 10:25 pm

    Too best our director

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *