UMUGABO UFITE AMARASO AKIZA

Kuko muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na ba sekuruza banyu, atari ibyangirika nk’ifeza cyangwa izahabu, ahubwo mwacungujwe amaraso y’igiciro cyinshi, nk’ay’umwana w’intama utagira inenge cyangwa ibara, ari yo ya Kristo. - 1. Pet 1:18-19

Inkuru Zihindura Ubuzima 04 Mutarama, 2025

James Harrison n’umugabo wo muri Ositaraliya ufite agahigo mu ma mateka yisi ko gutanga amaraso inshuro nyinshi. Amaze gutanga amaraso inshuro zirenga 1.100 mu gihe cy’imyaka 60.

Abahabga mubuvuzi baje kuvumbura ko amaraso ye arimo ubudahangarwa bwakorwamo urukingo ruhangana kandi ruvura iyo ndwara yarihangayikishije imiryango myinshi ya Rhesis ituma ababyeyi bakuramo inda cyangwa bakabyara abapfuye.

Kuva icyo gihe, hakozwe urukingo rwitwa Anti-D bifashishije y’amaraso ya James Harrison. Urwo rukingo rumaze kuboneka, rwatangiye guhabwa abagore batwite abana bafite icyo kibazo cya Rhesis. Bivugwa ko amaraso ya Harrison yakijije ubuzima bw’abana barenga miliyoni 2.2 bagombaga gupfa.

Nshuti Muvamdimwe, Nkuko abana barenga miliyoni 2.2 bari gupfa iyo batabona impano y’amaraso ya Harrison, abantu bose barigupfa by’iteka iyo badahabwa impano y’amaraso ya Yesu Kristo akiza. Urupfu rwa Kristo gusa ku musaraba nirwo rwatubatuye ku cyaha cyatwokoje urupfu amaze gupfa mu cyimbo cyacu. Mbese wemera ibyiri jambo? Igitambo cya yesu n’impano y’amaraso ye akiza byamaze guhindura imibereho yawe kuruhe rugero? Mbese wumva unezerewe bingana iki iyo ubwiwe inkuru nziza ya Yesu Kristo n’icyo yakoreye inyoko muntu?

For you know that it was not with perishable things such as silver or gold that you were redeemed from the empty way of life handed down to you from your ancestors, but with the precious blood of Christ, a lamb without blemish or defect.

1Pet 1:18-19

    3 comments

  • | January 4, 2025 at 10:17 am

    Hashimwe Yesu wemeye kwitangira abari mwisi bose ngo dukire. Icyubahiro, Ishimwe, ikuzo no guhimbazwa bube ibye iteka ryose.

  • | January 4, 2025 at 10:36 am

    Murakoze cyane. Harrison urugero rwiza rw’ impamvu twari dukeneye Yesu. Isi yose dukeneye Yesu. Niwe Mana yacu n’ Umukiza.

  • | January 4, 2025 at 11:35 am

    Urakoze@Jotham. Amaraso ya James Harrison yakijije benshi. Ariko abo yakijije nabafite indwara y’Umubiri. Abarwaye indwara y’icyaha, Dukeneye Amaraso akiza ya Yesu atwezaho ibyaha byose.

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *