Kwihangana- Inkuru ya Zhai Xiaowei na Ma Li

“Mwibuke yuko abihanganye tubita abanyehirwe.” - Yakobo 5:11

Inkuru Zihindura Ubuzima 22 Ugushyingo, 2024

Mu mwaka 2005, habayeho irushanwa ryo kubyina (CCTv national competition dance) mu gihugu cy’Ubushinwa . Ubwo batangaga amatangazo amenyekanisha iryo rushanwa, abantu babiri Ma Li na Zhai Xiaowei,baribafite ubumuga bw’ingingo biyemeje gukora itsinda ry’ababyinyi rizahatana muri ayo marushanwa ku rwego rw’igihugu, maze bombi bitoza gutaramira hamwe ngo bazatware iryo rushanwa.

Kubwo kwihangana bidasanzwe no gufata amasaha menshi yo kwitoza mu myino bateguriraga irushanwa, batangiye kwitegura guhatanira gutwara ibihembo nk’itsinda rizaba irya mbere mu gihugu. Amateka yabo ni gihamya igaragaza ko kwihangana no kwiyemeza bishobora gutsinda ibibazo bitoroshye umuntu ahura nabyo.

Imbuto zo kwihangana n’imigisha ibikomokaho ntabwo biza cyangwa ngo bigaragare uwo mwanya. Nkabakristo bagendana n’Imana mwisi y’icyaha, akenshi duhura n’umubabaro, ibishuko, ndetse n’ibiturushya. Rimwe na rimwe dushobora kwangwa cyangwa gusuzugurwa kubera ibyemezo dufata abandi babona nkaho bidashize mu gaciro kubera ko basuzugura imyizere yawe. Ariko Bibiliya iravuga ngo

“Mwibuke yuko abihanganye tubita abanyehirwe.” Yakobo 5:11

Cyateguwe na Pr. Mupenzi Esdras

    6 comments

  • | November 22, 2024 at 6:06 pm

    Tubashimiye igigekerezo cyizà mwafize kugirango mutugezeho ibyigisho

  • | November 22, 2024 at 6:07 pm

    Isabato nziza

    • | November 22, 2024 at 7:22 pm

      Urakoze @Patric.
      Natwe tunezezwa no kubona mufata akanya mugakurikira ibyigisho. Imana yo mw’ijuru izabiture ibyiza.

      Pastor Esdras Mupenzi
      Youth&Education and communication Director/NRF

  • | November 22, 2024 at 9:51 pm

    Murakoze bubwicyigisho cyiza kitwibukije intwaro yatugezakukunesha, Ariyo kwihangana.

  • | November 23, 2024 at 5:25 am

    Murakoze cyane Pastor arega nibyo koko kwihangana biters kunesha.

  • | November 23, 2024 at 6:44 am

    Murakoze cyane Pastor. Abihanganye bitwa ” Abanyamahirwe”. Bisobanuye ko hari isano iri hagati y’ amahirwe no kwihangana. Niba dushaka amahirwe twihangane. Murakoze kubw’ iyi nkuru Imana ibongere impano.

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *