'ZANA NATHANAELI WAWE KURI YESU!'

Yateguwe na Pr. Setako Sophonie

Event 26 Werurwe, 2024

Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira n’igihe umuntu atakibasha gukora.

Yohana 9:4

Ntewe ishema no gutangariza abanteze amatwi bose inkuru inejeje y’umubatizo unejeje wabereye hirya no hino muri Field y’amajyaruguru.

Nkuko byaganiriweho mu nama za Union ndetse n’iza Field y’ Amajyaruguru zisoza umwaka wa 2023. Umwaka wa 2024 ni umwaka w’ivugabutumwa aho twese dufite intego yo gukuba kabiri umubare w’abizera dufite!

Bitewe nuko intero ari imwe muri ECD ariyo yo gukuba kabiri umubare w’abizera dufite kugeza mu iherezo ry’umwaka wa 2025, NRF yafashe ingamba zikomeye zo kugera kuri iyo ntego hagendewe ku gitekerezo cyo gusaba buri mwizera wese akiha intego yo kuzana mu itorero undi mwizera mugenzi we! Ibyo nibyo byitwa ZANA NATHANAELI WAWE KURI YESU!

Hafashwe n’izindi ngamba zizafasha NRF kugera kuri iyo ntego yo gukuba kabiri abizera ariyo yo gusaba buri torero gutegura ivuna buri gihembwe binyuze mu byiciro bitandukanye by’Itorero mu buryo bukurikira: Igihembwe cya mbere hateganijwe amavuna yitiriwe icyiciro cy’umuryango; Igihembwe cya kabiri biteganijwe ko tuzagira amavuna y’icyiciro cyo kubwiririsha ubutumwa ibitabo. Naho mu gihembwe cya gatatu tukazagira amavuna tuzayoborwamo n’abantu baba hanze ariko bakomoka ino iwacu aribyo byiswe “Home Coming Evangelistic Campaign.” hiyongereyeho amavuna y’urubyiruko. Igihembwe cya nyuma hazakorwa amavuna y’icyiciro cy’abana babifashijwemo n’abagore n’abakobwa(MIFEM) hamwe n’abaririmbyi.

Nk’umuganura w’izo gahunda zitandukanye, hirya no hino muri Field yacu yose ku isabato yo kuwa 02/03/2024 habaye umubatizo w’icyiciro cy’umuryango nkuko bigaragara ku mafoto akurikira: Imibare ntiraboneka neza ariko twari dufite ama site agera kuri 367 kandi asaga 2/3 byayo byose byarakoze kandi hose twiteze umusaruro. Abatangiye amavuna nyuma twiteze undi mubatizo uzaba ku isabato itaha.

Paulo igihe yasezeraga ku itorero rya Efeso yaravuze ati: “ .…. kuko nkwiriye kurangiza urugendo rwanjye n’umurimo nahawe n’umwami Yesu, wo guhamya ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana”. Ibyakozwe 20:24

KUBWO GUFASHWA N’IMANA TUZATSINDA!

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *