Filidi Yacu

Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi ryahamagariwe kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana. Uyu munsi turashima Yesu kuko muri buri torero n’inteko muri Filidi y’Amajyaruguru y’u Rwanda abakuru b’itorero bose bamaze gusobanukirwa neza n’inshingano nyamukuru y’Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi ariyo kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana. Ni ukuvuga ko buri torero ritegura ivuna buri gihembwe.

Ikarita muri buze kubona irerekana aho Filidi y’Amajyaruguru y’u Rwanda iherereye ari naho ikorera umurimo w’ivugabutumwa. Murabona ibitangaza byakozwe cyane cyane mu ivugabutumwa, nubwo na none umurimo ukeneye gukorwa ukiri munini. Dukorera Imana ikomeye , idukomeza kandi ikatuyobora mu gihe tujya mbere mu murimo wayo.

Screenshot 2023 11 20 at 15.03.52
Ibara ry’umutuku ku ikarita ryerekana utugari Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi ritarimo ndetse ntirigiremo n’umwizera n’umwe naho iry’umuhondo ryo ryerekana utugari tutarimo urusengero na rumwe kuri buri kagari ariko hakaba hari abizera b’abadiventisiti baturimo. Ibara ry’icyatsi kibisi ryo, ryerekana utugari turimo nibura urusengero rumwe muri buri kagari.

Turashima Imana ko yahiriye mu buryo bw’umwihariko Filidi y’Amajyaruguru y’u Rwanda mu bihe bishize ku buryo umurimo wacu wo kugeza ubutumwa ku batuye Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda wateye imbere hakoreshejwe uburyo bwose twari dufite. N’ubu turacyashishikariye gukoresha ibyo twaragijwe mu buryo bukwiye ngo dusohoze inshingano y’ibisonga bikiranuka by’Umwami wacu.

Ni umunezero mwinshi buri gihe gusangiza abasomyi imigisha itangaje Imana yahaye Filidi y’Amajyaruguru y’u Rwanda. Ku bijyanye na raporo y’umutungo, umwuka wo kwitanga Kristo yagaragarije mu mibereho ye ni wo utera ishyaka abizera bo muri iyi Filidi ryo gukurikiza urugero rwe. Turashimira Imana ko ubwitange bw’abizera bo muri Filidi y’Amajyaruguru y’u Rwanda bashyigikira umurimo w’Itorero bakoresheje kugarura icyacumi no gutanga amaturo bukomeje kujya mbere.

Mu gihe cya COVID-19 ihungabana ry’ubukungu ryagize ingaruka no ku Itorero muri Filidi y’Amajyaruguru y’u Rwanda. Insengero zimwe zarafunzwe, ariko turashima ko kubwo gufashwa n’Imana iyi Filidi yashoboye kugoboka ayo matorero akabasha guhangana n’icyo kibazo. Nubwo iryo hungabana ry’ubukungu ritari ryashira burundu, dukomeje kwisunga ubuyobozi bwa Mwuka Wera ngo buzadushoboze kwambukiranya ibi bihe biruhije turimo.

Nubwo twahuye n’izo ngorane ntabwo twacitse intege! Filidi y’Amajyaruguru y’u Rwanda inezezwa no gufasha amatorero gusakara insengero zubakwa nubwo bitoroshye kubonera isakaro insengero zose zirimo kuzamurwa, utibagiwe n’ibindi dukorera ibigo by’amashuri bimaze kuba byinshi hamwe n’Ikigonderabuzima cya Rwankeri. Abizera bo muri Filidi y’Amajyaruguru y’u Rwanda bakomeje guha umurimo w’Imana umwanya wa mbere. Dukomezwa n’uko Umwami wacu Yesu azakomeza guhira Itorero rye muri iyi Filidi kandi ibitangaza bigakomeza gukorerwamo ku bw’imbaraga ye.

Reka dukorere hamwe kandi duhange amaso ibyo Uwiteka adukorera kuko “hari umurimo ukomeye ukwiye gukorwa muri iki gihe cyacu ariko tukaba tutabona na kimwe cya kabiri cy’ibyo Uwiteka ashaka gukorera abantu be.”

Urwibutso n’Integuza, Ku wa 4 Kamena 1889.

Umwami Imana izahira kwitanga kwacu maze nyuma y’iki gihe cy’umwijima igitondo cyiza gitangaze. Nta gushidikanya Umwami Yesu azaza!

Pastor Setako Sophonie