Filidi y’Amajyaruguru yabonye izuba mu mwaka w’1921 aho Imana yakoresheje umuvugabutumwa witwa Henri Monnier wari ukomotse mu gihugu cy’ubuswisi akaba yari yoherejwe ngo atangize umurimo w’Itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi mu Rwankeri aho yageze arangije umwaka wamugoye ubwo yageragezaga gutangiza umurimo mu buvazuba ariko ntibikunde, kuko ubuyobozi bwamusabye kwerekeza mu majyaruguru. Uyu muvugabutumwa yari aherekejwe na mugenzi we witwa Henri Monnier
Bidatinze aba bavugabutumwa bombi baje kugera mu majyaruguru y’igihugu. Nyuma y’ingorane zitari zimwe bahuriye nazo muri urwo rugendo bakoze, amaherezo bageze mu karere k’ibirunga, gahanye imbibi n’ibihugu bya Congo na Uganda. Umurimo bawutangiye mu bihe bigoye kuko abaturage bo mu majyaruguru ntabwo bumvaga neza abantu b’uruhu rwera biturutse ku mateka ya Rukara rwa Bishingwe wabayeho mu kinyejana cya 18 ahagana mu mwaka wa 1885 mu gihe cy’ingoma y’umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda kuva 1895 kugeza 1931.
Muri icyo gihe intara y’Amajyaruguru niyo yari ituwe kurenza ahandi hose mu bice by’ ibyaro byo mu Rwanda ndetse n’ahandi. Abo bavugabutumwa bombi bakoranye umurimo kugeza mu mwaka w’1924 igihe yari ashoje amasomo yerekeranye n’iby’ubuzima hanze y’u Rwanda cyane ku ndwara zari ziganje muri ako gace muri ibyo bihe A. Matter yashinze ivuriro ryo mu Rwankeri.
Henri Monnier yari yaragerageje kwiga kuvuga ururimi rw’ikinyarwanda uhereye mu gihe yatangizaga umurimo w’ivugabutumwa I Kirinda ndetse n’I Gitwe aho yabimburiye umurimo w’ivugabutumwa mu Rwanda. Nta washidikanya ko muri ibi bihe byo kugerageza kwiyegereza no kugirana ubucuti n’abanyarwanda byabaye inzira yo kumenya no gukoresha neza ururimi rwabo mu buryo bwiza.
Yanditse igitabo cy’ikibonezamvugo cy’ikinyarwanda ku bavugabutumwa baje bavuga ururimi rw’icyongereza ndetse agerageza no gusobanura imirongo imwe yo muri Bibiliya, indirimbo, ndetse n’igitabo cy’abitegura kubatizwa ndetse n’andi mabwiriza hamwe n’amahame remezo y’ibyo abadiventiste b’umunsi wa karindwi bizeran ndetse n’udutabo tw’amasengesho ya buri munsi. Yashoboraga gusoma agasubiramo imirongo yo muri Bibiliya yabaga yarasobanuye yifashishije bagenzi be b’abanyafurika kugira ngo bumvikane ku mivugire inoze. Yabifashijwemo na Pastor Eléazar Semutwa umwe mu bapastoro bambere berejwe umurimo mu Rwanda.
Izina rya H. Monnier rirazwi cyane mu basobanuzi bambere ba Bibiliya. Uyu muvugabutumwa yagerageje kurinda abaturage n’inka zabo, akarasa intare ndetse ndetse n’impyisi byari bizigeze kure. Ibyo byatumye abaturage bo muri ako gace bamukunda kandi bakira ubutumwa bwiza yabwirizaga.
Ibyo yabikoreraga uwo ari we wese atitaye ko ari umudiventiste w’umunsi wa karindwi cyangwa atari we. Ibyo byatumye aba ikimenywanabose mu majyaruguru bituma bamuhimba izina rya “Rukandirangabo” risobanura umugabo w’imbaraga! Iyo myitwarire ye yakuruye abantu benshi . Ubwitabire mu materaniro ye bwari ntagereranywa aribyo byatumye benshi bakira ubutumwa bwiza yigishaga.
Yakomeje kugirana umubano mwiza n’abaturage. Umubatizo wambere wabaye kuwa 10 Ugushyingo 1924 ariwo wabatijwemo Yohana Ruvugihomvu na Petero Rukangaranjunga.
Henri Monnier yaje kuva mu Rwanda mu mwaka wa 1944 hamaze gutahwa ku mugaragaro urusengero rwiza cyane rwo muri Misiyoni ya Rwankeri.
Nyuma yo kugenda kwe haje abandi babwirizabutumwa bakomereza umurimo aho yari awugejeje kandi ntiwigeze usubira inyuma kugeza uyu munsi,
Misiyoni ya Rwankeri yahanzwe ku mugaragaro nka Filidi y’amajyaruguru mu mwaka wa 1956 na 1960 ndetse na 2011.
Mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, itorero ryahuye n’ibibazo bikomeye kuko hari benshi bahatakarije ubuzima abandi bahungira mu bihugu by’amahanga ku buryo amatorero menshi yasigaranye abizera mbarwa!
Kuva mu mwaka wa 1997 kugeza mu mwaka wa 1998 habaye intambara yahanganishije leta y’u Rwanda n’abacengezi baturukaga hanze y’igihugu bakaza kwica abantu baturutse mu majyaruguru. Mu Rwankeri ku cyicaro cya Filidi y’Amajyaruguru haratewe maze hamaze kwicwa abantu bagera kuri batandatu barimo abakozi b’itorero, Abasigaye byabaye ngombwa ko bimurira icyicaro cya Filidi y’amajyaruguru mu mujyi wa Musanze kubw’umutekano wabo. Filidi yaje gukura mu buryo bwihuse igera ku bizera 116 747 bituma mu kwezi kwa Mata 2011 yaragabanijwemo Filidi ebyiri. Filidi y’Amajyaruguru(NRF) igira abizera 65 739 Church members.
As it has said, North Rwanda Field operates in five administrative districts which are Burera, Gicumbi, Gakenke, Musanze, Rulindo and a part of western province which is Nyabihu district. Today North Rwanda Field has 160 691 church members; 34 districts, 299 local churches and 69 companies.
Presidents: A. Matters (1924-1933), H. Monnier (1933-1939), Spieman (1939-1946), A.L Davy (1946-1950), J.A Birkenstock (1950-1954), Everet (1954-1955), A.L Davy (1955-1960), D.Thomas (1960), Kotz (1961), Grellman (1961-1967), H.W. Stevenson (1967-1969), Schmidl (1969-1973), T. Rwamiheto (1973-1975), S. Baraburiye (1975-1982), Thomas Rwamiheto (1982-1988), Nathanael Musaza (1988-1990), Enéas Karekezi (1990-1994), Elie Mbuguje (1995), Théophas Ruterahagusha (1996-1997), Obed Rwibasira (1997-2005); Ezéchiel Rudatinya Mwangachuchu (2006-2010), Léonidas S. Rutaganzwa (2011-2012); Gérard N. Karasira (2012-2021), Sophonie Setako (2022—)
The Bible says: “I will also meditate on all Your work, and talk of Your deeds”. Psalms 77:12