Ikoti ry’umutamenwa

“Abantu igihumbi bazagwa iruhande rwawe, Abantu inzovu bazagwa iburyo bwawe, Ariko ntibizakugeraho.” - Zaburi 91:7

Inkuru Zihindura Ubuzima 1 Kanama 2025

Ku ya 9 Nyakanga 1755, ingabo z'Abongereza 1.500 ziyobowe na Jenerali Edward Braddock zatezwe igico n'ingabo z'Abafaransa hamwe n'abarwanyi b'Abanyamerika kavukire hafi ya Fort Duquesne. Abongereza, bahuguwe ku ntambara yo mu Burayi, ntibari biteguye guhangana n’amayeri ya kinyeshyamba yakoreshwaga n'ababarwanya, bihisha mu mashyamba yinzitane kandi bakabarasa batabareba. Ku ya 9 Nyakanga 1755, habaye Intambara y’Abafaransa bafatanije n’abahinde bakavukire muri amerika (amerindians) yabahuzaga n’ingabo z’Abongereza zigera 1.500.

Abarwanaga kuruhande rw’abakavukire barashye Umwe kuri umwe abakomanda b’abongereza bari bahetswe n’ifarashi, kugeza hasigaye umwe gusa. Igitangaje nuko uwo wasigaye atishwe, yagiye ajya inshuro nyinshi mu bipimo by’abarashi b’izo nyeshyamba ariko bakamuhusha. Hagapfa indogobe zimuhetse mu mwanya we. Yagiye abona bagenzi be, icumi, cumi na batanu, cyangwa makumyabiri bari iruhanderwe baraswa bagapfa. Icyakora, uwo we yagumye muri ayo masasu nta nkomyi. Abarwanyi b’abanyamerika babonye bamurasa ntapfe, batekereje ko imbunda zabo zagize ibibazo, ariko basanga ari nzima.

Nyuma uwari komanda w’izo nyeshamba, yatangajwe n’ibirikuba, ahita atanga itegeko ryo kureka kumurasa, ahubwo asaba abasirikare benshi kujya ku murinda ngo bamwiteho. Yaravuze ati ” Mureke kurasa! Uyu muntu arinzwe bidasanzwe n’Imyuka ikomeye.”

Kuri uwo mugoroba, igihe uwanyuma mu bakomeretse yarimo yitabwaho, uwo muyobozi mu Ngabo z’abongereza wariwarokotse yabonye umwobo w'isasu mu ikoti rye. Yahinnye ukuboko kw’ikoti maze yitegereza ukuboko kwe ngo arebe ko yakomeretse. Yasanze Nta kimenyetso cyo gukomereka afite kukuboko kwe. Igitangaje, yakuyemo ikote maze asanga hari indi myobo itanu aho amasasu yari yanyuze ubwo bamurasaga, afatwa mu ikoti risanzwe yariyambaye, ntiyagera kumubiri we. Nyuma y'iminsi icyenda urugamba ruhosheje, uwo umusore wari ufite ipeti rya Liyetona koloneli yandikiye murumuna we ati:

"Mu bihe bikaze by'urugamba narinzwe birenze ibyo umuntu yatekereza; kuko narashwe amasasu atandatu afatwa mu ikoti ryanjye, kandi amafarashi twarihamwe kumurongo w’urugamba, yararashwe, nyamara njye nararokotse mu buryo butangaje, nubwo urupfu rwatwaraga bagenzi banjye impande zose!"

uyu musirikare wagiye arokoka muburyo budasanzwe ni George Washington, wabaye perezida wa mbere wa Leta zunze ubumwe za Amerika kuya 30, Mata, 1789. Kurokoka kwe muri iyo ntambara byabaye imwe mu nkuru zidasanzwe zigaragaza uburinzi bw’Imana mu mateka y'Abanyamerika.

“Abantu igihumbi bazagwa iruhande rwawe, Abantu inzovu bazagwa iburyo bwawe, Ariko ntibizakugeraho.”

Zaburi 91:7

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *