Umuganga Ukomeye

Cyateguwe na Pr. Mupenzi Esdras

Inkuru Zihindura Ubuzima 1 Ukwakira, 2025

Dr. Evan O’Neil Kane yari umuganga mukuru ushinzwe sevice yo kubaga mu bitaro bya Kane Summit ho mu mujyi wa New York. Igihe yari afite imyaka 60, yari amaze imyaka 37 akora imirimo yo kubaga kandi yashishikazwaga cyane no gutera ikinya abarwayi bagiye kubagwa akabona n’ingaruka bibagiraho. Muganga Kane yakoraga iyi mirimo mu ntangiriro y’ikinyejana cya 20 mugihe ubwoko bumwe rukumbi bwo gutera ikinya bwariukugitera gifata umubiri wose(Anestesie general), umurwayi yagombaga gusinzirizwa wese.

Ibi akenshi byagiye biviramo benshi ibibazo bikomeye. Rimwe na rimwe abarwayi bakuragamo ubumuga buhoraho cyangwa se bagasinzira ubudakanguka/ bagapfa. Muganga Kane yizeraga ko bishoboka kubaga abarwayi batewe ikinya gifata gusa agace gato gakeneye kubagwa. Ubwo yashakaga gushira mubikorwa igitekerezo cye, yashakishije umuntu umwemerera kugerageza ubu buryo bushya bwo gutera ikinya igice kigiye kubagwa. Amaherezo, yabonye umuntu wemeye kumufasha gusohoza inzozi ze.

Uwo murwayi yari akeneye kubagwa apandisite, bityo yahise ahabwa igihe cyo gukorerwa operation/ kubagwa. Mu gitondo cyo kuwa kabiri, tariki ya 15 Gashyantare 1921, umurwayi yarateguwe maze yinjira mu cyumba aho yagombaga kubagirwa. Dr Kane yari yaramenyereye icyo gikorwa kuko yari yarabaze abarwayi bafite ikibazo cya apandisite barenga 4000, ku buryo byamworoheye gukora ibyibanze, maze afunga imiyoboro yamaraso igana kugice yasabwaga kubaga maze atangira igikorwa. Yahise asoza neza igikorwa mubuhanga nkuko yari yarabikoze inshuro nyinshi mbere. Binyuze muri byo buryo bwo gutera ikinya igice gito cyaho urugingo rubagwa ruherereye, umurwayi yagize ububabare bworoheje bitandukanye n’uwatewe ikinya gifata umubiri wose. Yakize vuba maze asohoka mu bitaro nyuma y'iminsi ibiri.

On Tuesday, February 15, 1921, the patient was prepped and brought into the operating room. Dr. Kane, who had performed over 4,000 appendectomies, made the incision, clamped the blood vessels, located the appendix, and carefully removed it all while the patient remained awake under local anesthesia, experiencing only mild discomfort. The operation was a success, and the patient was released just two days later.

Wakwibaza ngo uwo murwayi yakoreyeho igerageza ni nde? Reka nkubwire ko muganga wabagaga, n’umurwayi wabagwaga ari umuntu umwe. Muganga yari Dr. Kane, kandi niwe witeye ikinya, aranibaga, kugezubwo yasoje icyo gikorwa amahoro.

Birashoboka ko wumvise wa mugani uvuga ngo, ‘Muganga, ikize ubwawe! Utekereza ko Yesu yashakaga kuvuga iki ubwo yavugaga ati:

“Ntimuzabura kunciraho uyu mugani muti 'Muvuzi, wivure. Ibyo twumvise byose ko wakoze i Kaperinawumu, bikore n'ino mu mudugudu wanyu.' ”?

Luka 4:23

    7 comments

  • | October 1, 2025 at 11:52 am

    Ikigisho kiza cyane

  • | October 1, 2025 at 11:54 am

    Ikigisho kiza cyane

  • | October 1, 2025 at 12:08 pm

    Imana ihabwe icyubahiro yo itubereye muganga. Uyu muganga aduhaye isomo rikomeye

  • | October 1, 2025 at 12:09 pm

    Pastor atumenyera inkuru zubaka lmana imuhe umugisha

  • | October 1, 2025 at 3:31 pm

    Murakoze cyane Pastor, Imana ibahe umugisha, igi gitekerezo cya Dr Kane mutugejejeho turacyumvise ariko Kristo niwe muganga mukuru/umuganga ukomeye nubwo Dr Kane nawe yarakomeye. ibi byigisho mutugezaho biradufasha cyane.

  • | October 1, 2025 at 6:25 pm

    Uwiteka aduhe kuba abashaka gukira kandi bushingikiruza kuri Yesu

  • | October 17, 2025 at 11:39 am

    Mwakoze mwese kubw’ibitekerezo byanyu.

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *