Amarira: imvugo y’amarenga

Prepared By Pr. Mupenzi Esdras

Inkuru Zihindura Ubuzima 19 Nzeri, 2025

Hariho ubwoko butatu butandukanye bw’amarira, bijyanye n’impamvu zitera abantu kurira ndetse n’umumaro wayo marira. Amarira y’ubwoko bwambere ni amarira okorwa n’ijisho ubwaryo kugira ngo igice cy’ijisho gitwikiriye imboni kibe gitose cyangwa se cyoroshye. Ayo marira aba afite intungamubiri (protein) zigaburira ijisho, ndetse afasha icyo gice cy’ijisho kubona umwuka mwiza(oxygen). Ubwoko bwakabiri bw’amarira ni ubuterwa n’ibyo ijisho ryakiriye bitariguye neza mu mikorere yaryo isanzwe.. Amarira nkayo akaba agira akamaro ko koza ibice by’ijisho igihe bijemo ibidasanzwe. Nk’igihe utokowe, igihe amaso agize ubuyaryate buturutse ku mwuka w’igitunguru barigukata, cyangwa igihe bashyira umuti mu jisho iyo ryarwaye. Bwanyuma rero hari andi marira aterwa n’amarangamutima y’umuntu aturutse kumutima wakomeretse. Urugero, ashobora kuzanwa n’umuhangayiko, gupfusha, kubabara ibice by’umubiri, n’ibindi,… . Igitangaje, n’uko ibigize ubwoko butandukanye bwamarira nabyo biratandukanye. Amarira aturutse kumutima washavuye mu byukuri arimo ibirenze imisemburo ishingiye kuri poroteyine gusa. Bimwe biri muri ayo marira harimo n’ibifasha urira kugabanya umubabaro .

Amarira yanjye niyo yambereye ibyo kurya ku manywa na nijoro. Kandi bahora bambaza umunsi ukira bati” Imana yawe iri he?

Zaburi 42:4

Igihe cyo kurira kibaho, kandi imana yita ku ishavu ryawe.

Na none, kuba abisi bagukoba sibyo bihamagarira imanana kwita kukababaro kawe, oya rwose. Ihorana natwe, irahari kandi ibana natwe mu byiza no mu bigoye.

Ibyibiringiro ntibibonerwa mu kwihakana Imana igihe turi mumagorwa, ahubwo ibyiringiro n’ukugira icyizere mu Mana n’igihe turi muri ibyo bihe by’amajune no gutengurwa.

Niba nawe umeze nka Dawidi utarigeze guhisha amarangamutima ye, Amarira yawe akaba yarahindutse ibyo kurya bya ku manywa na nijoro, ibuka ko ibyo Atari iherezo ry’amateka yawe. Imana yumvaga kurira kwa Dawidi nawe irakumva. Imana ishobora guhindura umuborogo wawe imyino. Imana ishobora kugukenyuruza ibigunira byawe, maze ikagukenyeza ibyishimo. Zabuli 30:11. Yiringire, none n’iteka ryose. Amen.

    5 comments

  • | September 19, 2025 at 2:57 pm

    Murakoze cyane Muyobozi kudusobanurira ubu bwoko butandukanye bw’amarira

  • | September 19, 2025 at 4:34 pm

    We have so much to think about even if we have more tears but only one who cancelling this tears and Atherstone is Jesus’s.
    We love u Pst and u make to well as u are my rolemodel welcome to all and God bless
    Nzishima cyane umunsi uzansabira umugisha
    Ndi Muntara ya Kibali and we love ❤ to your every effort in society .am a student in university but anly one sentence continues your contributions to human being (umuhate wawe si uwubusa k’umwami)

  • | September 19, 2025 at 7:05 pm

    Ese kurira umuntu yishimye cyane byo bimufashiki ???Ayo marira yo yitwa ngwikii???urugero nkabarira mubukwe cyangwa SE umuntu abonye ikintu gitangaje .

  • | October 1, 2025 at 6:35 pm

    Imana ishimwe ko ishira amarira yacu mu icupa , Ibyacu byise irabizi ntizabura kudukenyeza ibyishimo

  • | October 17, 2025 at 11:46 am

    Mwakoze mwese kubw’ibitekerezo. Birashimisha kubona dufata umwanya wo gukurikira ibyigisho binyuzwa aha! MG Ingabire. amarira y’ibyishimo,nubwo byasaba kureba icyo abandi babivugaho, ariko kubwanjye numva yaba ari amarira akomoka ku maranga mutima (sentimental tears).

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *