Abagiriki kimwe n’abaroma, bagiraga ibigirwamana byinshi bitandukanye kandi baragizaga ibyiciro bitandukanye by’abaturage n’imigi yabo. Niyo mpamvu usanga abagiriki baribafite ibigirwamana icumi na bibili. Muribyo harimo Ikimanakazi cyubwiza, urukundo, kwifuza, no kwinezeza cyitwaga Aphrodite. Ukurikije amateka n’imigani by’igihugu cy’ubugiriki, bavugako Aphrodite yavukiye mu mujyi wa Paphos mukirwa cya kukpuro ari chiple y’ikigihe ibarizwa ku mugabane w’uburayi.
Igihe Paulo yari murugendo rwa mbere rw’ivugabutumwa, Bageze muri uwo mu mujyi wa Pafos muri Kupuro, Pawulo na Barinaba bahuye n'ibibazo bikomeye. Sergiyo Paulo, guverineri w’Abaroma muri ako karere, yari yarahamagaye intumwa ngo zimwigishe ibyerekeye Imana. Ibyanditswe bivuga koyaranyotewe no kumva Ijambo ry'Imana. Byagaragaraga ko yishimira ukuri, kandi intumwa zanezerejwe no gusangira na we uko kuri guhembura umutima.
Ubwo bahageraga, bahasanze umugabo w’umukonikoni w’umuyuda, akaba n’umuhanuzi wibinyoma witwaga Elimas na Bar-Yesu. Izina Bar-ryesu rikomoka kumagambo abiri y’ikigiriki: Bar: mwene, Yesus: Yesu. Izina Bar-yesu Risobanura mwene Yesu cyangwase Umuhungu wa Yesu. Bibiliya itubwira ko yagerageje kugisha impaka intumwa kugira ngo abuze uwo mutware kwizera Kristo. Nubwo yitwaga umuhungu wa Kristo cyangwa mwene Kristo, bitandukanye n’izina rye yabuzaga uwo mutware kumwizera.
Amaherezo, Pawulo yacyashye umukonikoni amubwira ko azahuma igihe gito. Ubuhanuzi bwahise busohora. Uwo mutwaye yatangajwe n'ibintu bibaye kuri bariyesu, kandi " yizera n’ukuri kw’inyigisho za Nyagasani".
Nuko dore ukuboko k’Umwami kuraguhannye, uraba impumyi utarora izuba, ubimarane iminsi.” Muri ako kanya igihu kiramugwira, n’umwijima ucura mu maso ye, arindagira akabakaba ashaka abo kumurandata. Uwo mutware abonye ibibaye arizera, atangarira kwigisha k’Umwami Yesu.
Ibyakozwe n' Intumwa 13:11-12
Nshuti muvandimwe, Yesu ni "Umucyo umurikira abantu bose.". Igihe cyose umuntu ashakisha ukuri abikuye ku mutima, Imana izakuraho ingorane zose mu nzira. Mu bushobozi bwayo, Ntizemera ko ibintu byose, cyangwa umuntu uwo ari we wese ahagarara mu nzira ngo abuze kwizera umutima w’ushaka agakiza k’ Imana.

