
Babuloni ya kera yageze ku gasongero k’icyubahiro cyayo ku ngoma y'Umwami Nebukadinezari (604-562 Mbere ya Yesu) Birashoboka ko ari wo mujyi wari ukomeye cyane mugihe cyakera. Hari ingoro y'ikigirwamana Marduk, n'umunara muremure w’Ibaburoni byari mumugyi rwagati. Yarigabanijwe n'uruzi rwa Efurate impande ebyiri zingana. Kandi Urwo ruzi rwatembaga munsi y'inkike zizengurutse umugyi, rukanetesha kandi rutunga umwuka uhehereye mu mujyi wose.
Bamwe mu banyamateka, urugero umugiriki witwa Herodote, avuga ko Umwami Nebukadinezari yubatse ibihome binini bifite urukuta rufite metero 24 z’ ubugari na metero 97 ‘uburebure. Ntabwo Babuloni ya kera yari ikomeye gusa, yari na nziza! Inyubako zaho zari zubakishijwe amatafari meza asize amabara atandukanye. Inkuta zo hanze z'umujyi zari umuhondo, amarembo yinjiraga mumugyi yari ubururu, ingoro z’umwami zari umutuku, n'insengeroz’ibigirwamana zari umweru, muri zo harimo usengero rwabaga mu bikingi by’ibwami bya Esagila, Ibi byose, hamwe n’ubusitani bwari muturima tunagana mukirere, byahaye uyu mujyi ubwiza butagereranywa nundi mujyi uwariwo wose mu isi y’icyo gihe.
Ariko Imana yahanuye ko Babuloni ya kera izarimburwa kandi ntizongere kubakwa. Yesaya13:19-20 ngo; Kandi i Babuloni ari ho cyubahiro cy’amahanga y’abami, ari ho bwiza bw’ubwibone bw’Abakaludaya, hazamera nk’uko Imana yarimburaga i Sodomu n’i Gomora. Ntihazongera guturwa kandi ntihazongera kubabwa uko ingoma yimye. Abarabu ntibazahashinga amahema, kandi n’abungeri ntibazahabyagiza imikumbi yabo. Mu Byahishuwe 18: 8, hari ubutumwa bwihariye buvuga ku irimbuka rya Babuloni yindi. Ubwo butumwa na none bwaje bushimangira ubundi busa nabwo dusanga mu Byahishuwe 14:8, havugango
"Marayika wundi wa kabiri akurikiraho ati “Iraguye, iraguye! Babuloni wa mudugudu ukomeye, wateretse amahanga yose inzoga ari zo ruba ry’ubusambanyi bwawo.”
Ibyahishuwe 14:8

