ABANYANIKOLAYITI

“Ariko rero ufite icyo ngushimira, ni uko wanga imirimo y’Abanikolayiti, iyo nanjye nanga." - Ibyahishuwe 2:6

Inkuru Zihindura Ubuzima 20 Mutarama, 2025

Bibiliya ntabwo yongera kugaruka ku izina ry’umudiyakoni witwa Nikolawo wari kurutonde rw’abadiyakoni barindwi bambere. Ariko inyandiko zimwe na zimwe z’amateka, zanditswe n’abayobozi b’itorero rya gikirisitu nyuma y’igihe cy’intumwa, barimo nka Irénée, Tertullien, Kelementi wa Alegizandiriya, Hippolyt, Epifaniyo, na Theodoret, zemeza ko uyu Nikolawo, ariwe washinze dini y’abanyanikolayiti. Mugihe cya Yohana, abagize iryo tsinda ry’imyizerere ya Nikolao bagaragaye mw’Efeso n’Iperugamo (Ibyahishuwe 2:6,15)

Mu myizerere yarangaga Abanyanikolitani harimo ukutubahiriza nkana amategeko y'Imana. Imyigisho ishingiye ku myumvire y’ Abanyanikolayiti yigisha abantu ko ntacyo bitwaye, Ibyo umuntu yakora byose. Bavuga ko icyo Imana ikeneye ari umutima gusa. Inyigisho nkiyo, kubera ko yororohereza abantu gukora ibyo irari ryabo ribategeka, benshi barayishigikira kugira ngo bacecekeshe umutimanama wabo. Dusoma mu gitabo cy’Ibyahishuwe ko Kristo yangaga imirimo mibi y’abanya Nikolayiti. Kandi abantu banga imirimo y’abo, Imana irabibakundira.

“Ariko rero ufite icyo ngushimira, ni uko wanga imirimo y’Abanikolayiti, iyo nanjye nanga."

Ibyahishuwe 2:6

    4 comments

  • | January 26, 2025 at 1:24 pm

    Iki ni icyigisho cyiza cyaneee.
    Murakoze cyaneee Pastor.
    Ndushijeho gusobanukirwa.

  • | June 8, 2025 at 8:46 pm

    Byiza cyane Imana ikomeze kubongerera Impano Pastor

  • | June 8, 2025 at 8:50 pm

    Byiza cyane Imana ikomeze kubongerera Impano Pastor

  • | October 17, 2025 at 12:15 pm

    Murakoze bavandimwe. Iyo duhurira kuri uyu murongo twiga ijambo ry’Imana biranezeza. Imana ibahe imigisha.

Tanga Igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *