Mugere ikirenge mu cyanjye, nk’uko nanjye nkigera mu cya Kristo.
1 Abakorinto 11:1
Ku wa 12 Ukwakirah2024, hizihijwe isabukuru y’imyaka 10th PCM (public Campus Ministry/ Umurimo w’ivugabutumwa mu mashuri ya Kaminuza) imaze ikorera mu itorero ryabadiventisti b’Umunsi wa Karindwi. Ibirori byabereye muri College Adventiste de Rwankeri (CAR). Umunsi waranzwe n’imirimo myinshi irimo ibihangano bishya byanyuze abantu bose. Abitabiriye bahamya ko PCM muri college Adventiste de Rwankeri ifite imbaraga kuri ubu n’ahazaza heza
Intego nyamukuru ya PCM ni ugufasha urubyiruko kwomatana n’ubutumwa bwa Yesu Kristo kandi bakagira n’ ubushobozi bwo kubwigisha mu buryo bunoze bagenzi babo.
Byongeye kandi, PCM yiyemeza kwegera abarimu n’abandi bakora muri za kaminuza za Leta n’izindi kaminuza zitari iz’itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi. Ibi bigerwaho habayeho gushishikariza, kwigisha, gutegura, no guha imbaraga abanyeshuri kugira ngo babe abigishwa ba Yesu, bakiyemeza kuvuga ubutumwa bwiza bw'iteka aho biga, mu itorero, n’ahabazengurutse. Interuro igaruka muri PCM ni “Gukurikira Yesu, kwakira ubutumwa bwe, no guhindura isi.”




Intero
Gukurikira Yesu - kwakira ubutumwa bwe - Guhindura isi
Intego
Intego yacu ishingiye mu muhamagaro ukomeye dukomora muri Matayo 28:19-20, aho Yesu abwiriza abigishwa be ati “Mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’umwana n’umwuka wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.” Kubw’umuhamagaro w’uwiteka, duharanira kubwiriza ibutumwa bw’urukundo rw’Imana, Ubuntu n’agakiza ku bantu bose, hatitawe aho bakomoka cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose.






3 comments
Oh very good. Well done brothers. May God bless you to minister and to transform people for Jesus.
Be blessed too.
Greetings , Am Mrs Yusuf I wish to enquire if pcm is active in Africa leadership University Kigali Rwandan